Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Mike Karangwa ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko Se Kasimba Clement yitabye Imana.
Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, aguye mu bitaro bya CHUK.
Mike yavuze ko Se yari umuntu w’abantu w’umuhanga
kandi uzi kwita ku bandi. Avuga ko Se yaharaniye ko abana be ‘tugira
ubuzima bwiza’.
Yavuze ko umurage Se asize uzarandaranda ibihe n’ibihe,
amwifuriza iruhuko ridashira.
Karangwa yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru
kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10.
Uyu munyamakuru afite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y’ubwiza.
Yatoranyijwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka
k’irushanwa rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, yakoze imyaka itatu mu
irushanwa rya Miss Rwanda kenshi ariwe uyoboye akanama nkemurampaka.
Muri iki gihe akorera BTN Tv. Kandi yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa igikorwa cya Rwanda Gospel Stars n'ibindi.
Mike Karangwa yavuze ko Se yabaye umuntu w’abantu
Mike Karangwa ubwo yambikaga ingofero Se mu bukwe bwe na
Isimbi Roselyne bwabaye ku wa 17 Gashyantare 2019
TANGA IGITECYEREZO