Biravugwa ko abasirikare babiri b’u Burusiya bapfuye mu gihe abandi 28 bo barwaye bikomeye, nyuma y’aho barozwe binyuze mu mpano z’ibiryo bahawe n’abaturage bo muri Ukraine, ubwo barimo bagerageza kwirwanaho uko bashoboye.
Bivugwa ko abasirikare 500 b’u Burusiya barwaye nyuma yo kurya ibintu bihumanye. Ni uburozi bahawe n’abaturage bo muri Ukraine bakomeje kwirwanaho, badashaka ko igihugu cyabo gikomeza guterwa.
Ubwo burozi bwahawe abasirikare b’u Burusiya bo muri Batayo ya gatatu irwanisha intwaro ziremereye. Uburusiya bwavuze ko impfu z’abo basirikare butazifata nk’izishingiye ku ntambara.
Abarusiya ubwo bajyanaga bagenzi babo kwa muganga
TANGA IGITECYEREZO