Kigali

Divine, izina ry’umukobwa uvuga macye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/10/2024 12:20
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Divine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igitariyani rikaba risobanura “Umuririmbyikazi ufite ijwi ryihariye.”

Bimwe mu biranga ba Divine:

Divine ni umukobwa utuje, uzi kubana n’abantu, ucecetse kandi ntapfa kwirengagiza abantu.

Yisanzura kuri buri wese akagerageza kumwereka ko afite ubumuntu kandi afite n’icyo yamumarira mu buzima bwa buri munsi.

Ni umunyembaraga, akaba umukobwa uzi kwihagararaho no gushakisha muri byose.

Ntiyihishira! Avugira aho ikibaye cyose, agahita akikwereka.

Ba Divine barangwa no kugaragaza ibyo batekereza, bagira inzozi nyinshi, bagira umutima w’impuhwe kandi bakunda ikiremwamuntu.

Mu rukundo, ni abantu bavuriga aho bahita abakwereka niba bizashoboka cyangwa ko bitazashoboka, ariko bagira urukundo kandi ntibajarajara.

Gusa na none birabagora kugaragaza amarangamutima yabo, cyangwa ngo berekane uwo bakunda. Iyo bakunze umuntu ntibahita babigaragaza kugeza igihe bamenyeye neza ko abo bakunda na bo babakunda.

Divine ni umukobwa wigaragaza uko ari, uhora utuje, ku buryo bigoye kumusobanukirwa neza, uretse ko iyo umucokoje ukamuganiriza akwereka amarangamutima ye.

Ni umukobwa ukunda, uvuga amagambo macye kandi agakora ibintu bye yicecekeye haba hari ikitagenda neza, akazabasha kukinoza nyuma ari uko amaze kumva ibitekerezo by’abandi.

Ni umuntu ukunda ko abantu bamwereka ibitagenda neza, bakamunenga aho guhora bamushimagiza kugira ngo bimworohere kumenya ibyo yakosora.

Mu nzozi ze, aba yumva yagera aheza kandi ashimishwa no gukora cyane akiteza imbere ntawe ategeye amaboko.


Isooko: The Finah Topic

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND