RFL
Kigali

Yafunguriwe imbuga nkoranyambaga! Meddy yatangaje izina ry’umukobwa we rifite ibisobanuro by'amazina ya se na nyina

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/04/2022 12:50
8


Umuryango wa Ngabo Medard Jobert watangaje amazina y’umwana wibarutse akubiyemo amazina y'ababyeyi bombi, bahita banafungura imbuga nkoranyambaga ze.



Kuwa 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata. 

Meddy abinyujije kuri Instagram ye kuwa 23 Werurwe 2022 yashyize hanze ifoto bwa mbere igaragaza umugore we akuriwe.

Nyuma binyuze ku rukuta rw’inkoramutima yahishuye ko bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa maze inshuti, abanyamuryango n’abakunzi b’uyu muryango babarata amashimwe.

Ariko kuva icyo gihe nta foto n'imwe igaragaza uyu mwana n’amazina ye byari byagashyirwa hanze nubwo ababyeyi bombi bakomeje kugenda bagaragaza ko banezerewe binyuze mu mafoto n’amashusho basangizaga ababakurikira.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Mata 2022 nibwo Meddy yashyize hanze andi mashusho n’amafoto agaragaza intoki z’umwana n’ibihe binyuranye byaranze ubuzima bwe na Mimi mu gihe cyo gutwita.

Mu mafoto yashyize hanze harimo imwe iriho ubutumwa bugira buti: ”Myla Ngabo ndi umukobwa wa data nkaba isi ya Mama.”

Bashyizeho kandi ubundi butandukanye bushimangira ko uyu mukobwa wabo bahisemo kumwita :”Myla Ngabo.”

Myla rikaba ari izina ry’umukobwa rivuga ‘Ngabo’ n’ubundi bihura n’izina rya Kinyarwanda rya se ndetse rikaba risobanuye ‘Ishimwe’.

Mu mpine z'izina rya Myla wamuhamagara Mimi bisanzwe n’ubundi ari rimwe mu mazina ya nyina umubyara witwa Ngabo Mimi Mehfira.

Na none Myla ushobora kumugamagara Mya, Miley cyangwa Lala.

 

Myla Ngabo yahise afungurirwa urukuta rwa Instagram, mu masaha macye ashize amaze kugira abamukurikira barenga 1000


Ubutumwa bwo kwishimira umwana mu muryango

Imfura ya Meddy yitwa Myla Ngabo

Myla, ababyeyi bavuze ko ari uw'abakunzi babo bose 

Intoki za Myla na Meddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anick mporamukunda2 years ago
    Meddy n mimi turabishimie cne kd twishimie icyo gikomangoma
  • Irankunda ineza niar2 years ago
    Musubireyo ntamaw
  • I2 years ago
    Twishimiye umugeni musha Imana imwagure muri byose more all my lovely friend I love you too
  • Ingabire clemantine2 years ago
    Nimwonke nimwonke rwose Kandi Imana ibakomeza hamwe nuwo mwamikazi
  • Violette2 years ago
    Musubireyo ntamahwa
  • izere charite2 years ago
    Woww imana izakomez ibabe hafi kd turabakunda cyane ,ark natwerek ngabo nez tumurebe.
  • Joyce2 years ago
    Forestation papa Myla imana izamukuze agere ikirenge mucyase
  • Hakorimana Francois2 years ago
    Nukuri mbikuye ku mutima congratulations to you all mwonkwe. And I wish all best for you.





Inyarwanda BACKGROUND