Umukinnyi wa filime kabuhariwe Will Smith yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock mu itangwa ry'ibihembo bya Oscar Awards 2022.
Will Smith umukinnyi wa filime ukomeye muri leta zunze ubumwe za Amerika,akaba n'icyamamare ku rwego mpuzamhanga bitewe na filime nyinshi yakinnye zatumye yigarurira imitima y'abenshi.Kuri ubu uyu mugabo yaciye ibintu hirya no hino mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscar Awards 2022.
Ubwo ibirori bya Oscar Awards 2022 byari birimbanije nibwo umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Chris Rock yaje ku rubyiniro atangira gusetsa abari bitabiriye ibi birori,mu rwenya yateye rwamaze iminota 4 niho yavuze amagambo atari meza kuri Jada Pinkett Smith umugore wa Will Smith aribyo byatumye ahita akubitwa urushyi imbere y'imbaga nyamwinshi.Chris Rock yagize ati''Imisatsi ya Jada Pinkett Smith yari mibi cyane kurenza iya GI Jane nicyo cyatumye ayogosha''.
Mu gihe Chris Rock yarakimara kuvuga ibi,Will Smith yahagurutse amusanga ku rubyiniro maze ahita amukubita urushyi mu buryo butunguranye.Akimara kumukubita,Chris Rock yahise agira ati''Woww Will Smith ankubise anziza iki ko GI Jane ari filime umugore we yakinnye?''Mu burakari bwinshi Will Smith nawe yahise amusubiza avuga cyane ati''Gumisha izina ry'umugore wanjye hanze ya kanywa kawe''.
Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko kuba Will Smith yakubise urushyi Chris Rock byatunguranye ndetse bikanatangaza benshi gusa ntibyamubujije kuba yahise akora amateka yo kwegukana igihembo cya Oscar Award ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umwuga wo gukina filime.Nyuma y'iminota 27 gusa Will Smith akubise Chris Rock hahise hatangazwa uwatsindiye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka maze aba Will Smith.
People Magazine ikomeza ivuga ko Will Smith yanditse amateka adasanzwe mu ijoro rimwe kuko yegukanye igihembo cya Oscar Award gifatwa nk'icya mbere muri cinema ndetse akaba n'umusitari wa mbere ukubitiye umuntu ku rubyiniro muri ibi birori dore ko ari inshuro ya mbere ibi bibayeho.Nyuma yuko ibi bibayeho,ku mbuga nkoranyambaga byari bikomeje kuvugwa ko Chris Rock yahise ajya kurega Will Smith kuri polisi amuziza kumukubita.
Mu itangazo polisi y'umujyi wa Los Angeles yashyize hanze yatangaje ko amakuru ari kuvugwa ari ibihuha ko Chris Rock atigeze arega Will Smith ndetse ko ntakirego cyiri kuri Will Smith kuko nyirubwite Chris Rock atigeze amurega.Kugeza ubu izina Will Smith niryo rya mbere riri kuvugwa cyane(Trending) ku mbuga nkoranyambaga mu gihe amashusho amugaragaza akubita Chris Rock akomeje gukwirakwira hirya no hino.
TANGA IGITECYEREZO