RFL
Kigali

Ukraine yavumbuye ko u Burusiya bushaka kuyicamo kabiri bugafata igice

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/03/2022 21:38
0


Ubutasi bwa Ukraine bwavumbuye ko u Burusiya buri gushaka gucamo kabiri Ukraine, nyuma y’uko bunaniwe gufata umurwa mukuru Kyiv ngo bukureho leta yemewe n'amategeko iyobowe na Volodymir Zelenskiy.



Brig. Gen Kyrylo Budanov ukuriye ubutasi bwa Ukraine avuga ko icyo Perezida w' u Burusiya, Vladimir Putin ashyize imbere kuri ubu ari ugufata uburasirazuba n'amajyepfo, nyuma y’uko igitero cye kuri Ukraine cyananiwe gufata igihugu cyose.

Budanov avuga ko mu gihe Putin yaba ashoboye gufata icyo gice, yahita agerageza gushyiraho ku ngufu umurongo utandukanya icyo gice n'igice gisigaye kindi cya Ukraine, hakabaho ibihugu bibiri.

Uyu musirikare yagereranije icyo u Burusiya bugambiriye n'intambara yabaye, ikagabanyamo Koreya ibihugu bibiri.

Budanov avuga ko yizeye neza ko u Burusiya budashobora kurema ibihugu bibiri muri Ukraine, kuko bafite ingabo zikomeye mu mujyi wa Mariupol.

Ibiro ntaramakuru by'Abarusiya 'RIA' byatangaje ko Repubulika yigenga ya Luhansk iri mu burasirazuba bwa Ukraine, iteganya gukora amatora ya kamarampaka ashobora kuzasiga ibaye intara imwe y' u Burusiya.

Vladmir Putin uyobora u Burusiya, aherutse kuvuga ko uturere twa Luhansk na Donestk two mu majyepfo ashyira uburasirazuba twitandukanyije na Ukraine, ariko NATO na Leta ya Zelensky babitera utwatsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND