RFL
Kigali

U Burusiya bwatangaje ko ibihugu byo mu burengerazuba nibikomeza gukaza ibihano burafunga Gas bwoherezaga I burayi! Ese ubukungu bw’Isi burajya mu manga?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/03/2022 11:24
0


Kuri uyu munsi wa none, 40% bya Gas ikoreshwa mu bihugu by’iburayi ituruka mu Burusiya, naho 30% by’ibicanwa (oil) uburayi bukoresha nabyo biva mu Burusiya. Iki gihugu cyashoye intambara kuri Ukraine kigamije kuyibohoza, ibihugu byo mu burengerazuba birangajwe imbere na America biri kugifatira ibihano. Ese abatuye Isi barahomba?



Ntabwo byari byoroshye ko hagira umuntu n’umwe wemera ko mu kinyejana cya 21 hari igihugu runaka cyakwegura intwaro kigatera ikindi kigamije kukigarurira, gusa U Burusiya buyobowe na Perezida Putin bwarabikoze aho ubu intambara igeze mu mahina hagati yabwo na Ukraine.

Ese abatuye Isi bazahomba bate mu gihe iyi ntambara imaze iminsi igera kuri 12, yaba ikomeje kuba agatereranzamba? None se mu gihe ibihugu bimwe byakomeza gukariza ibihano u Burusiya, bwo bwiteguye gukora iki?

Kuri uyu munsi, mu Isi hirya no hino hari ibihugu byatangiye kubigenderamo ndetse ibindi bitangira kubura igenzura ryimbitse ku butunzi bwabyo, ndetse bituma ibiciro bihanikwa. Ibi biri no gutuma rubanda rugufi rubura uko rwigira.

Nyuma y’uko America ndetse n’ibindi bihugu bihuriye mu muryango wa NATO bitangaje ko bitazongera kugura ibikomoka ku bicanwa (essence, mazutu n’ibindi bikomoka kuri petrol) bituruka mu Burusiya, nabwo bwatangaje ko bushobora gufunga umuyoboro wabwo wohereza  gas mu Budage, niba ibihugu by'iburengerazuba bikomeje umugambi wo guhagarika kubugurira ibikomoka ku bicanwa.

Oil cyangwa Crude oil ni ibikoresho cyangwa petrol icukurwa mu butaka, ikoreshwa mu gutunganya ibicanwa birimo Mazutu, essence, vidange…

Iyi nkuru yo gufunga umuyoboro wahaga abanyaburayi Gas, yatangajwe na Minisitiri w'Intebe wungirije w’Uburusiya, bwana Alexander Novak aho yagize ati "gukomanyiriza ibicanwa by'Uburusiya byatera ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw'isi".  


                              Alexander Novak 

Uyu mugambi wo gufatira ambarigo u Burusiya kubera gutera Ukraine, ni umugambi America ihuriyeho hafi n’ibihugu byose bibarizwa muri NATO ariko ahanini ibituye mu Burengerazuba bw’Isi, gusa hari ibihugu byatangaje ko byitandukanije na America kuri uyu mushinga wo gukomanyiriza u Buruziya. Muri ibi bihugu harimo Ubudage n'Ubuholandi nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza.

Uyu munsi wa none, Gas igera kuri 40% hamwe na 30% by’’ibikomoka ku bicanwa bikoreshwa I Burayi, byose biva mu Burusiya. Bivuze ko mugihe u Burusiya bwafata uyu mwanzuro wo guhagarika kugemura iburayi, ibihugu byaho byahura n’akaga bityo bikaba byagera ku Isi yose.

Ese Afurika izahombeshwa n’iyi ntambara?

Mu gihe ibi bicanwa byose biva mu Burusiya byaba byahagaze, hafi y’Isi yose yahura n’akaga ndetse bikaba ingorabahizi mu bihugu bya ‘ntaho nikora’, cyane cyane ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Bwana Novak mu ijambo yanyujije kuri Television, yagarutse ku ngaruka iri kandamizwa ry’Uburusiya rigiye guteza ubukungu bw’Isi ndetse anavuga ko bigoranye kubona uwasimbura U Burusiya mu gukora nk’ibyo bwakoraga. Yagize ati "Bizafata igihe kandi kinini, bizahenda kurushaho abaguzi b'i Burayi. Bizarangira ari bo bahombye kurusha abandi kubera ingaruka z'ibi."

Uyu muyobozi akomoza ku cyemezo cy'Ubudage cyo mu kwezi gushize cyo guhagarika kwemeza umuyoboro wa Nord Stream 2, umuyoboro mushya wa gas wari kuba uhuza ibi bihugu ndetse ari naho unyuzwamo Gas ijya mu bindi bihugu by’Iburayi; Novak yavuze ko bishobora kubatera kwihorera.


Umuyoboro wa Nord stream 1 ukoreshwa mu kohereza Gas mu Budage 

Mu magambo ye, Bwana Novak yagize ati: "Dufite uburenganzira bwose bwo gufata icyemezo gihamye, tugahagarika gushyira gas muri Nord Stream 1". Iyi Nord Stream 1 ni umuyoboro usanzwe ugeza gas mu Budage iturutse mu Burusiya.

Magingo aya, U Burusiya nicyo gihugu gitanga Gas nyinshi cyane ku Isi, kikaba icya kabiri gitanga ibicanwa byose. Nyuma y’uko U Burusiya buteye Ukraine byahise bisa n’ibitangira kuzamba, kuko ibiciro by'ibikomoka kuri petrol bizamuka buri munota hirya no hino.

Ese mu Rwanda ibikomoka kuri petrol bihagaze gute?  Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Rwanda naho ibi biciro byarazamuwe. Litiro ya mazutu yavuye ku 1,140Frw igezwa ku 1,201Frw, naho iya esansi iva ku 1,225Frw igera ku 1,256Frw.

 

Src: BBC

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND