Mu gihe habura iminsi micye hakamenyekana abegukanye ibihembo ‘The Choice Awards 2021’, Miss Mutesi Jolly, umukinnyi Byiringiro Lague n’itsinda rya Vestine na Dorcas bayoboye abandi mu matora ari kubera kuri Internet no kuri SMS.
Ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022,
nibwo hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo ‘The Choice Awards’ ku nshuro
ya kabiri.
Abahatanye bamaze iminsi bahatanye mu
cyiciro cy’amatora ari kubera ku rubuga rwa www.thechoicelive.com/awards,
cyangwa se ugatora ukoresheje telefoni aho ukanda *544*444* ugashyiramo ‘Code’
y’uwo ushyigikiyeho ugashyiraho # ubundi ugakanda ‘Yes’ [*544*444*Code#].
Amatora yatangiye ku wa 19
Gashyantare 2022, azarangira tariki 12 Werurwe 2022. Gutora inshuro imwe [Ijwi
rimwe], bingana n’amafaranga 50 Frw.
Isibo Tv ivuga ko ‘kimwe cya kabiri
cy’amafaranga azinjizwa n’umuhanzi cyangwa se undi wese uhatanye muri ibi
bihembo binyuze mu matora, azayasubizwa hanyuma andi akoreshwe mu itegurwa
ry’iki gikorwa’.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro
ya kabiri, aho bigizwe n’ibyiciro 13 harimo n’igihembo cyiswe ‘Icon Award’,
kizahabwa uwitangiye umuziki akazatangazwa ku munsi w’ibihembo.
Muri ibi bihembo harimo ibyiciro
byakuwemo ibindi byongerwamo, mu rwego rwo kubinoza neza.
Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni
ngarukamwaka, bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The
Choice Live’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo Isibo.
Bifite intego yo gushyigikira
urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo
bamaze gukora mu ruganda rw’imyidagaduro.
Amajwi yafashwe kuri iki Cyumweru
tariki 6 Werurwe 2022, agaragaza ko mu cyiciro 'The Most Valuable Player' umukinnyi Byiringiro Lague ari we ufite amajwi menshi aho agejeje 586, agakurikirwa na Mutabazi Yves ufite amajwi 144.
Umuhanzikazi Marina ayoboye abandi mu
cyiciro 'The Choice Female Artist of the year' aho afite amajwi 286, agakurikirwa
na Alyn Sano ufite amajwi 161.
Niyo Bosco ari imbere mu majwi mu
cyiciro 'The Choice Male Artist of the year' aho afite amajwi 683, agakurikirwa
na Meddy ufite amajwi 75.
Fayzo Pro ni we wa mbere mu cyiciro
'The Choice Video Director of the year' ku majwi 1033, agakurikirwa na
Oskados Oskar ufite amajwi 784.
Kenny Sol ari imbere mu majwi mu
cyiciro 'The Choice Video of the year' aho afite amajwi 201, agakurikirwa na
'My Vow' ya Meddy ifite amajwi 20.
Umukinnyi wa filime Bijoux ayoboye mu
cyiciro 'The Choice Actress of the year' aho afite amajwi 1160, agakurikirwa na
'Kecapu' ufite amajwi 350.
Mu cyiciro 'The Choice Actor of the
year' Digidigi ni we uri imbere aho agejeje amajwi 860, agakurikirwa na 'Papa
Sava' ufite amajwi 322.
Jojo Beez ayoboye bagenzi be mu
cyiciro 'The Choice Dancer of the year' n'amajwi 140, agakurikirwa na Jordan
Kallas ufite amajwi 133.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u
Rwanda 2016, ayoboye bagenzi be mu cyiciro 'The Choice Influencer of the year' ku majwi 2020, agakurikirwa na Rock Kirabiranya ufite amajwi 2006.
Dj RY ukorera Ikigo cy'Igihugu
cy'Itangazamakuru (RBA) ni we uyoboye bagenzi be mu cyiciro 'The Choice Dj of
the year' aho afite amajwi 567, agakurikirwa na Dj Brianne ufite amajwi 347.
Chris Eazy ayoboye bagenzi be mu cyiciro
'The Choice New Artist of the year' aho afite amajwi 429, agakurikirwa na Confy
ufite amajwi 119.
Mu cyiciro 'The Choice Fashion
Designer' Joyce Fashion Designer ni we uri imbere mu majwi aho afite 415,
agakurikirwa na Tanga Design ufite amajwi 263.
Vestine&Dorcas bayoboye abandi mu
cyiciro 'The Choice Gospel artist of the year' aho bafite amajwi 1086,
bagakurikirwa na Serge Iyamuremye ufite amajwi 281.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 ayoboye bagenzi be mu cyiciro ‘'The Choice Influencer of the year'
Itsinda rya Vestine& Dorcas ryamamaye mu ndirimbo ‘Papa’ bayoboye abandi mu cyiciro 'The Choice Gospel artist of the year’
Mu cyiciro 'The Most Valuable Player', umukinnyi Byiringiro Lague ni we ufite amajwi menshi aho agejeje 586
TANGA IGITECYEREZO