Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije inshuti n'umuryango wa Professor Paul Farmers washinze ikigo cya Partners in Health na Kaminuza ya Global Health Equity witabye Imana.
Mu masaha macye ashize nibwo hatangiye gucicikana ubutumwa bw’akababaro bugaragaza ko Paul Farmer wari urugero rwa benshi cyane cyane mu buvuzi yitabye Imana. Kaminuza ya UGHE yahise ishyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko iri mu bihe bikomeye kubera urupfu rwa Prof. Paul Farmer.
Mu minota micye ishize Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Twitter nawe yashyizeho ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango n’inshuti za Paul Farmer ziri hirya no hino ku isi.
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame:
"Biragoye kubona amagambo yasobanura amakuru y’akababaro y’urupfu rwa Paul Farmer, yari umuntu udasanzwe, umudogiteri n’umuntu ukora ibikorwa byo gufasha. Yari ahurije hamwe ibintu byinshi bigoye kubona ku muntu umwe.
Uburemere bwo kumubura mu nzira nyinshi ni umwihariko ku muntu ku giti cye, ku gihugu cy’u Rwanda yakunze kandi yatanze umusanzu mu kongera kucyubaka, ku muryango wanjye no kuri njye. Ndabizi kandi ko hari benshi biyumva gutya muri Africa no hanze yayo.
Nihanganishije Didi, umufasha we, abana babo, umuryango n’inshuti".
Kaminuza ya UGHE yasabye abantu kwifatanya nayo muri ibi bihe by’akababaro:
Bati "N’akababaro kenshi, turabamenyesha urupfu rutunguranye rwabaye uyu munsi rw’inshuti yacu Professor Paul Farmer, washinze ikigo Partners in Health na Kaminuza ya Global Health Equity. Yari icyitegererezo kuri benshi muri twe muri Kaminuza ya UGHE.
Ibi ni ibyago bitugwiririye mu buryo tutariyumvisha nk’umuryango mugari w’abakora mu buvuzi budaheza ku isi hose muri rusange. Ubuzima wabayemo neza bukwiye no kwibukwa neza.
Tubibamenyeshereje kwifatanya natwe mu kiriyo cyo kwibuka umuyobozi wacu twafatiragaho urugero, inshuti ya hafi, Muganga wacu Mwiza.
Twihanishije cyane umuryango we, abo bakoranga muri Partners in Health no mu muryango mugari wa UGHE.
Mukomeze kudusengera muri ibi bihe turimo bitoroshye".
Ubwo Perezida Paul Kagame yambikaga umudari Paul Farmer kubera igihango afitanye n'u Rwanda
Yitabye Imana ku myaka 62
TANGA IGITECYEREZO