Umuhanzi Muhire Théogène uzwi nka Makombe yinjiye mu muziki nyuma y’uko asubiyemo indirimbo y’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, impano igashimwa agafashwa gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise ‘Kaca Fire’.
Makombe avuka mu Karere ka Karongi.
Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Kepler, aho yiga ibijyanye na ‘Healthcare and
Management in Global Perspective.’
Yatangiye kuririmba akiri muto, akura
aririmba muri korali. Ariko muri we, yahoranaga indoto zo kuzaba umuhanzi
wabigize umwuga.
Kubera kubura ubushobozi, yagiye yumva
ko atazabasha kurotora inzozi ze. Gusa, inshuti ze n’abandi bamubwiraga ko
afite impano yo kuririmba, ko abikomeje bishobora kumutunga.
Ntiyacitse intege kuko yakomeje
kwandika indirimbo. Iya mbere yayanditse yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri
abanza.
Ku ishuri, bakundaga kumwita Meddy
kubera ko yakundaga gusubiramo indirimbo ze. Yagiye asubiramo n’indirimbo nka ‘Mbeleko’
ya Rayvanny, Perfect ya Ed Sheeran n’izindi zinyuranye.
Yabwiye INYARWANDA ko ku ishuri ari
bo bari bazi impano ye, ko umunsi yifataga amashusho aririmba indirimbo ya
Sauti Sol, ari nawo munsi wafunguye inzira ye yo gukora umuziki.
Ati “Impamvu ‘Suzanna’ yamenyekanye ni uko bwari bwo bwa mbere nkoze ‘Cover’ y’indirimbo, nkabishyira ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga.”
Gusubiramo iyi ndirimbo byatumye Khan Africa babenguka impano ye biyemeza gutangira kumufasha, akora indirimbo ye ya
mbere yinjiranye mu muziki yise ‘Kaca Fire’.
Uyu muhanzi avuga ko yanditse iyi
ndirimbo avuga ku muhungu n’umukobwa, bahuriye ahantu barabyinana buri umwe asigira
undi urwibutso.
Avuga ko uyu musore yongeye guhura n’uyu
mukobwa, amusaba ko bakongera bakabyinana ‘biri mu murongo wo kumwereka ko kuva
wa munsi yamuzonze’.
Ati “Ubutumwa burimo muri rusange, ni
byiza kwereka umuntu urugwiro mu gihe yakoze ikintu cyanyuze umutima wawe.”
Uyu musore avuga ko intego ye mu
muziki ari ugukora umuziki mwiza abantu bifuza, kuko ‘ndi impano y’abantu kandi
ntaho nagera ntafite abantu’.
Avuga ko abifashijwemo no kubaha,
gukora cyane no kugira inyota yo gukora ibirenzeho, azagera kure mu
muziki we.
Akavuga ko arajwe ishinga no kuba
umuhanzi Mpuzamahanga wabigize umwuga. Umuziki yatangiye gukora, arashaka ko
uzamuhindurira ubuzima ndetse n’abandi bamukikije.
Makombe avuga ko umwihariko yinjiranye mu muziki ari uko ari umwanditsi mwiza, akaba afasha bagenzi be kandi akaba azi kuririmba.
Umuhanzi Makombe yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Kaca Fire’ Makombe yavuze ko yabonye abaterankunga mu muziki nyuma y’uko asubiyemo indirimbo ‘Suzanna’ ya Sauti Sol
Makombe yavuze ko afite inzozi zo
kuba umuhanzi Mpuzamahanga, akazamura ibendera ry’u Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KACA FIRE’ YA MAKOMBE
TANGA IGITECYEREZO