Kigali

Niba abantu bakizwa, nta cyaha: Prophet Brown washinze Itorero Spirit Republic yasubije abavuga ko gushinga itorero ari 'Business'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2022 18:18
0


Prophet Brown Umushumba Mukuru wa Spirit Republic yasubije abantu bavuga ko gushinga itorero ari ubucuruzi mu bundi, abatangariza ko uramutse ubikoze muri ubwo buryo ariko inyungu zikaba iz'Imana, nta cyaha abibonamo. Yanavuze ko umuntu ushinga itorero akabona amafaranga, uwo muntu aba yarahamagawe n'Imana kuko udashobora gukira utarahamagawe.



NAYITURIKI Isaac uzwi ka Prophet Brown ni umukozi w'Imana watangiye guhanura afite imyaka 17. Ni umusore wirunduriye mu gukorera Imana kuko yasanze nta kintu cyiza kibaho ku Isi nko kuba umukozi w'Imana ushimwa nayo. Atuye Kacyiru mu Karere ka Gasabo muri Kigali, akaba ari Umuyobozi Mukuru w'umuryango w'ivugabutumwa unafite Itorero witwa Spirit Republic bisobanuye "Repubulika y'Umwuka". Iri torero rye rimaze igihe gito rifuguwe, kuri ubu bakaba bakora amateraniro mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Prophet Brown yavuze ku bwiyongere bw'amatorero mu Rwanda no ku Isi, anasubiza abantu bakunze kuvuga ko gushinga Itorero ari 'Business' (ubucuruzi). Mu busesenguzi bwe, avuga ko uramutse ushinze itorero ugamije gushaka inyungu, ukabikora utarahamagawe n'Imana, udashobora gukira. Yavuze kandi ko ubikoze ushaka inyungu, ayo mafaranga ukayabona, abantu bakakira agakiza, nta cyaha abibonamo kuko n'Imana iba ibibonyemo inyungu hakaboneka abantu benshi bakira agakiza.

Ubwo yavugaga ku kwiyongera kw'insengero, yabanje gusubiza abantu bibaza impamvu insengero ziyongera ariko ibyaha ntibishire ku Isi, ababwira ko umugambi w'Imana atari ukugabanuka kw'ibyaha. Ati "Ntabwo ibyaha byashira kubera insengero ari nyinshi kuko, ntabwo uko ziba nyinshi ari ko abantu bazijyamo, umubare wabazijyamo nibo bake ubu. Kandi n’iyo baba bagiye kuba benshi mu by’ukuri sibyo bituma ibyaha bigabanuka. Kandi n’ubundi umugambi w’Imana si uwo kugabanura ibyaha. Ni agakiza, kandi karenze ibyo cyane. Ikindi nubwo umuntu wese yagira itorero abamo ntibyamukuraho gukora ibyaha, ahubwo uwahuye n’Imana biba bihagije".

Ati "Sinavuga uku nk'urwanya ko habaho amatorero menshi kuko nanjye byaranyubatse, ariko icyakoraga ni uwigishirizaga muri urwo rusengero kuruta icyo abantu bita urusengero. Kwiyongera kw’insengero ko kuzahoraho kuko abantu Imana izakoresha ibahamagara umunsi ku wundi, nubwo hari abarishinga barishinga batahaswe n’Umwuka ahubwo ari uko birukanywe aho babarizwaga ubwo bukaba ari bwo buryo butuma bagira amatorero yabo ndetse n’izindi mpamvu. Akaba ari nabwo ba bantu bari guhinduka batahinduka kuko uwatangiye itorero yari amarangamutima y’ibyo yahuye nabyo bitari Imana".

Prophet Brown yagize icyo abwira abavuga ko gushinga Itorero ari ubucuruzi, yumvikanisha ko ubikoze ugamije ubucuruzi, abantu bagakizwa nta cyaha abibonamo. Ati "Hari abandi babona ko hari kubaho churches nyinshi bikaba byitwa business. Mu by’ukuri mu buryo bwa business nk’uko bivugwa si uko bidahari, ariko biragoye ko waba 'successful' nk’uko wabyifuza uzi ko utahamagawe, biragoye gukira muri ubu buryo, gusa ikiri hejuru yaba uwabikora nka business inyungu ziba iz’Imana nta cyaha, kandi niba abantu bakizwa ku muntu bita ko ari muri business ndumva ahubwo Imana yaba ari yo ifite business".


Prophet Brown Umuyobozi Mukuru wa Spirit Republic Ministry

Yavuze ko abantu bakwiriye kwikuramo kuvuga ko gutangiza itorero cyangwa kwiyongera kwayo ari ubucuruzi. Yanababwiye ko mu iremwa ry'umuntu Imana yari iri mu bucuruzi kuko byageze n'aho yemera gutanga umwana wayo kugira ngo acungure abari mu Isi. Asobanura ko Imana yabikoze mu kwanga guhomba intego yari ifite irema umuntu. Ati "Abantu bagomba kwikuramo kuvuga ko church ari business. No kukurema, Imana yari ifite business y’akamaro kugeza aho ije kugupfira, nta business irenze iyo kumenera umuntu amaraso. Ni byinshi umuntu yabivugaho".

Prophet Brown yavukiye mu muryango w'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, amaze gukura yihitiramo aho agomba gusengera nk'uko abyivugira ati: "Navukiye mu muryango usenga, nisanga muri Adventist Church kandi nari mbikunze, ndi muto mfite nk’imyaka nka 7, 8,10 niho nabaga ndi njyanwa n’umubyeyi wanjye kugeza igihe ngeze muri Secondary. Ni bwo nongeye guterana nigaga mu wa 3 Secondary (S.3) ariho ubuzima bwanjye byatangiye guhinduka kugeza n’ubu".

Uretse mu Itorero ry'Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi yakuriyemo, yavuze ko andi matorero yasengeyemo harimo Christ Embassy Church iyoborwa na Pastor Chris [Christian Oyakhilome] wo muri Nigeria. Yahishuye ko kugira ngo atangize itorero "Spirit Republic" byaje ari iyerekwa aho yabonaga Imana ishaka gukora ikintu gishya. Yabanje araseka, ati "Church yaje nk’iyerekwa nkabona Imana ishaka gukora ikintu gishya, mbibona nkiri teenager (ingimbi) maze ntegereza igihe gikwiriye, nubwo ntabishaka kuko nzi ko ari umurimo munini gutangira church".

Prophet Brown wigira ku birenge bya Prophet Victor Kusi Boateng wo muri Ghana ndetse akaba ari we afata nk'umubyeyi we mu buryo bw'umwuka, yasobanuye icyerecyezo cya Minisiteri ye yise "Spirit Republic" bisobanuye "Repubulika y'Umwuka". Ati "Urumva niba narahindutse ku bw’Umwuka Wera akaba ari cyo cyampinduye nk’uko wambajije ko biba bitoroshye ku rubyiruko, namenye ko Umwuka Wera ari we uhari ngo ahindure ubuzima bw’abantu benshi nkuko nanjye yabigenje". Yavuze kandi ko yahamagariwe gutwara Imbaraga z’Umwuka Wera kuri benshi.


Prophet Brown ubwo yari kumwe na Prophet Boateng wo muri Ghana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND