Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi, hakunze kuvugwa inkuru z’abantu biyahura. N’ubwo hano iwacu bitari byagera ku rugero rukabije, ariko hari icyo twakora ngo bigabanuke cyangwa se twagira Imana bigashira burundu.
Hari impamvu nyinshi zituma abantu biyahura, gusa birambabaza kumva ko hari umuntu wiyahuye bigizwemo uruhare n’umuntu mugenzi we. Yego wanyumvise neza, bamwe mu biyahura tubigiramo uruhare.
Iyo ntangiye kubona umuntu nkamubona uko atari, cyangwa se nkamwambura ubumuntu, mba natangiye kumuganisha ahabi.
Iyo umwana wawe w’umuhungu akubwiye ko yiyumva nk’umukobwa, uw’umukobwa akakubwira ko yiyumva nk’umuhungu ubyakira ute? Umukobwa wawe ufitiye inzozi zo kuzashyingira umusore w’uburanga kandi ufite amafaranga, iyo akubwiye ko yikundira umukobwa mugenzi we, ubyakira ute? Umuhungu wawe se akubwiye ko nta mukazana azakuzanira kuko akunda umusore mugenzi we ubyakira ute? Cyangwa se iyo atabikubwiye ukabyumvira mu mihana, byo ubyakira ute?
Niba ukiri urubyiruko, ushobora kuvuga ko iki kibazo ndi kubaza kitakureba kuko utarabyara. Ariko se wa munyeshuri mwigana, ujya kumwita “cyabakobwa/cyabahungu” ubitewe n’iki?
Tubita amazina atandukanye abambura ubumuntu. Ariko ndibaza, aya mazina ari njye bayita nabyakira nte? Ese ari wowe bayita wayakira ute?
Mu minsi ishize, umwana w’umukobwa twaganiraga, yatubwiye inkuru ya mugenzi we uherutse kwiyahura kubera ko iwabo bamugize igicibwa kuko adafite imiterere bifuza, adafite imiterere “sosiyete imushakaho, imutegeka kubaho”.
Amaze gupfa, umuryango warashavuye, wicuza impamvu utamwakiriye bati “nibura yari kuba akiriho”.
Umunyarwanda mu mvugo ikakaye yagize ati: “Ikibyimba baragikanda”. Ntabwo sosiyete yacu izakira nidukomeza guceceka, iki kibyimba nitutagikanda, abacu bazakomeza kubura ubuzima.
Ese ujya uzirikana ko ariko baremwe nk’uko nawe ufite uko waremwe?
Umudogiteri Nestor Imanirahari ukorera i Kayonza, avuga ko bimubabaza iyo abona sosiyete Nyarwanda itakira abagize kominote (community) ya LGBTIQ+ (Lesbian, Gay, Bisexual, Transgender, Intersex or Questioning) barimo abakundana bahuje imiterere, abakundana bahuje ibitsina, abafite imisemburo y’abagabo ariko bakaba mu bigaragarira inyuma ari abagore, abafite imisemburo y’abagore ariko mu bigaragarira inyuma ari abagabo, abatarabasha kwisobanukirwa n’abandi;
Avuga ko “bamwe ni abana banyu, abandi ni abavandimwe banyu, kandi niba utarabyara ntuzi umwana uzabyara uwo azaba ariwe,… rero tureke kubatoteza kuko ari abantu nk’abandi, ntitubahore ko dufite imiterere itandukanye.”
Uyu mu dogiteri umaze imyaka igera muri itatu afasha aba LGBTIQ+, avuga ko icyo abanyarwanda bakwiye kumenya ari uko ari abantu nk’abandi, ko kubakira bituma batigunga ngo bamwe binabaviremo kwiyambura ubuzima.
Ati: “Abiyahura babiterwa no kuba sosiyete itabakira, abandi babiterwa no kwibaza uko bizagenda sosiyete nitabakira, mbese ibibazo byabo ahanini ni aho bishingiye.”
Ati: “Nk’ejobundi hari umu ‘transwoman’ [yavukanye imisemburo y’abagore nyamara mu bigaragarira inyuma ari umugabo] yagerageje kwiyahura atabarwa atarapfa, avuga ko mubyamuteye gushaka kwiyambura ubuzima, yibazaga ati abana ba mukuru wanjye nibakura bazanyita gute? bazanyita nyina wabo? Cyangwa bazanyita se wabo?
Yongera ati: “Iyo turi kuganira bambwira ukuntu batotezwa, kandi ahanini ugasanga birakorwa n’abo mu miryango yabo, n’abaturanyi babo. Iyo rero atabasha kubona uwo aganiriza ngo amubwire agahinda ke, ahitamo kwiyahura.”
Dogiteri Nestor yakomeje atubwira ko kugeza ubu umubare w’aba LGBTIQ+ biyahura ukiri muke na cyane ko abatinyuka kwigaragaza ari bake, abenshi bakomeza kwitinya kubera sosiyete, ati “ wasanga hari n’abiyahura ntitubimenye kuko tutabazi batigaragaje, ariko nihatagira igikorwa, umubare w’abiyahura uziyongera.”
Asaba ababyeyi kuganiriza abana babo bakababa hafi, bakabafasha kwisobanukirwa ndetse no kwiyakira, kandi nabo bakabakira uko bari, uko bateye.
Clarisse Wahoze yitwa Eric [izina yafashe nyuma yo kwisobanukirwa akamenya ko n’ubwo inyuma agaragara nk’umuhungu nyamara we yiyumva nk’umukobwa], yatubwiye ko byabaye ngombwa ko yimuka ava iwabo ku ivuko kubera uburyo bamutotezaga. Gusa ashimira mama we [ntakiriho] wamubaye hafi kuko yaramwumvaga, akamukunda, kuko yari yarasobanukiwe n’imiterere y’umwana we. Anashimira Imana ko abo mu muryango we nabo bamwakiriye uko aremye.
Claude, ukomeza gushavuzwa n’uko kugeza ubu atarabasha kubwira ababyeyi be ngo abasobanurire ibijyanye n’imiterere ye no kuba bakomeza gutegereza umukazana bakamubura, yatubwiye ko yatotejwe ku kazi inshuro nyinshi ndetse hamwe yirukanwe ku kazi ahandi nawe ubwe yahisemo kwiyirukana bitewe n’itotezwa yakorerwaga.
Claude ni umusore mwiza bigaragarira amaso, witonda, muremure mbese ubona ko yujuje ibisabwa byo kuba yahatanira ikamba rya Rudasumbwa (Mister Rwanda), gusa yaciwe intege no kumva ko aba “gay” batemerewe kwitabira iri rushanwa.
We na bagenzi be b’aba ‘gay’ barasaba kutimwa uburenganzira nk’ubw’abandi. Claude yagize ati: “Icyo dusaba sosiyete nyarwanda ni ukutwakira. Ntabwo tubasaba kudukunda, icyo dusaba ni ukwakirwa nk’abandi banyarwanda, ntibaduhohotere, ntitwimwe uburenganzira bwacu bwo kubaho.”
Asaba abategura Mister Rwanda kubemerera nabo bakitabira; akabanenga kuba barabakoreye ivangura kandi bakanabikora mu buryo bweruye.
Mugihe batabikoze, Claude avuga ko yasaba Leta kurihagarika. Yongeraho ati: “kuko mu Rwanda ivangura iryo ariryo ryose ntiryemewe. Kwima bamwe uburenganzira ntabwo byemewe n’amategeko y’u Rwanda.”
Mu kiganiro gito twagiranye na Moses, umuyobozi ukuriye irushanwa rya Mister Rwanda, yatubwiye ko “abantu babyumvise nabi, itangazamakuru ryatangaje ibyo tutavuze, niryo ryabikuririje”.
Ati: “Itangazamakuru niryo ryabitangaje, ariko twebwe bose turabakira, ntawe tuvangura.”
Tumubajije icyo bazakora kugira ngo uwaba yarabujijwe amahirwe n’ibyo avuga ko ari itangazamakuru ryatangaje atabihomberamo, yagize ati: “Turatekereza kuzatanga andi mahirwe kugira ngo n’uwacikanwe abe yabasha kugira amahirwe yo kwitabira”.
Hari ababyitiranya no kwica umuco. Singiye kumena ibanga, ariko ninkubwira ko hari umwe mu bami b’u Rwanda wavuzweho gukundana n’abo bahuje ibitsina [niko bivugwa], urambwira ko uwo mwami yari azi ko muri iyi myaka yacu bizitwa ko byazanywe n’abazungu? Ko ari ukwica umuco?
Mu mwaka ushize wa 2021, igitangazamakuru nyarwanda VOA, cyakoze inkuru kuri Regina Mukamukwiye utuye mu Ntara y’Amajyaruguru wavukanye ibitsina bibiri. Nyina umubyara avuga ko bakimenya ibijyanye n’uburwayi bw’umwana we byafashwe nk’umuvumo mu muryango, ndetse anasabwa kumwica.
Ntibyagarukiye aho kuko Regina yaratotejwe bidasanzwe kandi n’ubu abamubona bamuryanira inzara. Regina avuga ko ibi bimutera agahinda gahoraho.
Urundi rugero ntari buvugeho cyane kubera “umutekano” w’umuryango we, ni umwana wabuze ubuzima, umutima warahagaze [yishwe n’umutima] kubera umutima we wananiwe kwakira ihinduka ryamubayeho mugihe gito, yarakuze aziko ari umukobwa yamara gukura umubiri we (uko agaragara inyuma) ndetse n’abaganga bakamubwira ko nyamara burya ari umuhungu. Ni ibintu biteye agahinda kubona umwana ukiri muto abura ubuzima kubera uko ateye atahisemo, nyamara abamubonaga batazi uko byamugendekeye baramukwenaga ngo dore asigaye ari umuhungu.
Mu nkuru zinyuranye, tujya twumva aho itangazamakuru risanga abana barakingiranwe imyaka y’ubuzima bwabo kubera “umuryango utinya ibyo sosiyete izavuga”.
Twibukiranye ko rimwe na rimwe imvugo zacu zishobora kwambura abandi ubuzima. Twitandukanye nazo, tubakunde, tubahamagare mu mazina yabo.
N.B: Hari abajya muri LGBTIQ+ bakurikiye izindi nyungu.
TANGA IGITECYEREZO