Umwe mu baramyi muto witegura kuzuza imyaka 11 witwa Shimwa Akaliza Gaella usanzwe ari n'umuririmbyi muri korali Injili Bora, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Akira amashimwe,’ ikubiyemo ubutumwa buri wese yakwifashisha atambutsa amashimwe ye ku Mana.
Akaliza Shimwa Gaella, umwana muto ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, wamamaye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Akira Amashimwe,' ikaba ifite umwihariko wo kuba iri mu ndimi eshatu.
Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo, yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025. Inyikirizo yayo iri mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Igiswahili n'Icyongereza, ariko aho aririmba mu Kinyarwanda aragira ati: "Uwiteka yadukoreye ibikomeje natwe turishimye."
Muri iyi ndirimbo, Akaliza azamura amashimwe y'abo Imana yahaye agakiza, abo yahaye urubyaro, abo yakijije indwara, abo yahaye kwiga bagatsinda, abo yarinze bakabasha gusoza umwaka wa 2024, n'abo Imana yarinze guseba mu maso y'ababahigaga.
Hari n'aho agira ati: "Twese abo wagiriye neza tuguhaye amashimwe n'icyubahiro. Mana uri nziza ugira neza, akira amashimwe y'abana bawe."
Shimwa Akaliza n’ubwo ari
muto mu myaka ariko ni munini cyane mu muziki, dore ko ari na we wateye
indirimbo yakunzwe bikomeye yitwa "Shimwa" ya Injili Bora imwe mu
makorali akunzwe muri Kigali. Uretse kuririmba, ni n'umuhanga cyane mu
kubwiriza.
Uyu mwana ukiri muto mu
myaka akagira impano idasanzwe, yamenyekanye asubiramo indirimbo z’abandi
bahanzi mbere y’uko atangira gukora umuziki we.
Inyinshi mu ndirimbo
yakoze ni iz'abandi yabaga yasubiyemo (Cover). Indirimbo zose yakoze ziri kuri
shene ye ya Youtube yitwa Shimwa Akaliza Gäella, hakaba hariho n'ijambo
ry'Imana abwiriza kuko asanzwe ari n'umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu. Hejuru
y'ibyo, Akaliza ni n'umuririmbyi muri korali yitwa Injili Bora ikorera umurimo
muri EPR. Gikondo/Karugira.
Shimwa Akaliza Gaella avuka mu muryango w'abana 3 akaba ari we mfura. Ni umukobwa, abandi bavandimwe be babiri ni abahungu. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y'amavuko, atangira kuririmba muri Injili Bora ajyana na nyina. Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere afite imyaka 6.
Ababyeyi ba Akaliza
Gaella bamwifuriza "kuzaba umuririmbyi ukomeye wubaha Imana kandi uca
bugufi". Arakataje mu muziki aho akomeje gushyira hanze indirimbo zikora
ku mitima ya benshi.
Akaliza Gaella uri mu baramyi bato batanga icyizere cy'umuziki wa Gospel w'ejo hazaza, yatangiranye umwaka amashimwe akomeye
Yashyize hanze indirimbo ye nshya ikubiyemo amashimwe anyuranye ashimangira urukundo rw'Imana ku bantu bayo
Ni umwe mu baramyi bato batanga icyizere cy'ejo hazaza h'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Aritegura kuzuza imyaka 11 y'amavuko
">Kanda hano urebe indirimbo nshya Akaliza Shimwa Gaella yise 'Akira Amashimwe'
TANGA IGITECYEREZO