Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umusore ukora akazi ko koza imodoka uherutse guhura n’ibibazo ubwo yitizaga imodoka y’umukiriya yari yamusigiye ngo ayoze maze akayitiza agiye kugura amafunguro bikarangira ayigongesheje ikangirika cyane. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga uyu musore ari gusaba imbabazi nyiri modoka
Uyu musore ukiri muto wo mu gihugu cya Nigeria yisanze
mu bibazo nyuma yo kwitiza imodoka y’umukiriya yari yamusigiye ngo ayimwogereze
maze akaza kuyitiza ubwo yari agiye kugura amafunguro arimo ubugari n’imboga
maze bikarangira ayangije bikomeye.
Mu mashusho yasakaye ku rubuga rwa TikTok uyu musore
yagaragaye aryamye hasi ku butaka ariko asaba imbabazi nyiri imodoka ya Mercedes-Benz
GLC yari amaze kugongesha.
Aya mashusho yari magufi ndetse ntiyagaragazaga niba
uyu musore byaje kurangira ahawe imbabazi cyangwa atazihawe na nyiri imodoka
nkuko yazisabaga aciye bugufi.
Aya mashusho kandi yaje gushyirwa ku rubuga rwa
Instagram n’umuhanzi wo muri Nigeria witwa Tunde Ednut ndetse ayaherekesha
ubutumwa bwasabaga abantu bakora akazi ko koza imodoka ko badakwiye gutwara
imodoka zitari izabo.
TANGA IGITECYEREZO