RFL
Kigali

Zizou agiye gusohora album y’indirimbo 17 na mixtape yise ‘Ibyaha n’ibihano’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2022 9:59
0


Iradukunda Zizou wamamaye mu muziki nka Zizou Al Pacino yatangaje ko 'mixtape 5/5' yari yateguje yayihinduyemo album bitewe n’uko indirimbo zamubanye nyinshi.



Ku wa 30 Nzeri 2019 ni bwo Zizou yatangaje ko ari gukora ku mushinga wa ‘mixtape’ ye yise ‘5/5 Experience’. Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye ahuriza abahanzi nyarwanda mu ndirimbo zagize umuriri mu bafana.

Mu 2012 yasohoye indirimbo "Arambona Agaseka" yumvikanamo ijwi rya Oda Paccy, Kamichi ubarizwa muri Amerika, Fireman, Danny Nanone n’abandi.

Yasohoye indirimbo “Bagupfusha ubusa” yahurijemo Urban Boys, Ama G The Black, Priscillah, Fireman, King James na Uncle Austin.

Ku wa 21 Nyakanga 2014 yasohoye "Fata Fata" irimo Jay Polly, Uncle Austin, Teta Diana ndetse n’itsinda rya Urban Boys.

Mu 2019 kandi yasohoye indirimbo “Niko Nabaye” irimo King James, Urban Boys, Riderman, Uncle Austin n’abandi.

Ku wa 10 Ukuboza 2018, yasohoye indirimbo “Wimfatanya n’Isi” yaririmbyemo King James, Social Mula, Ziggy 55, Uncle Austin na Diplomate.

Zizou yari yatangaje ko 'mixtape' ashaka gushyira hanze iriho indirimbo nka 'Karibu nyumbani' na 'Iyo byanze' zamaze gusohoka. Hari kandi 'Ubanza nkuze' itarasohoka Safi Madiba yaririmbyemo ko yakoze ubukwe igice.

Yabwiye INYARWANDA ko mu rugendo rwo gutunganya iyi ‘mixtape’ indirimbo zamubanye nyinshi yiyemeza kuyihinduramo album y’indirimbo 17.

Ati “Indirimbo zahise zimbana nyinshi biba ngombwa ko nyihinduramo album. Kuri ‘mixtape’ zari kuba indirimbo esheshatu ariko urumva hari indirimbo ubwo ntari gusohora kubera ko urumva mba maze igihe kinini ndi kuzikora.”

“Byari kunsaba ko nsohora nka ‘mixtape’ eshatu kandi urumva iyo ndirimbo itinze cyane biba ari ikibazo. Biba ngombwa ko rero nsohora album.:”

Akomeza avuga ko yanafashe icyemezo cyo gukora album bitewe n’uko igihe cyose yari amaze nta album yagiraga. Akavuga kandi ko iyi album agiye gusohora izumvikanamo indirimbo ze zo hambere yavuguruye mu buryo bugezweho.

Zizou yavuze ko iyi Album ye izaba iriho indirimbo 17 kandi yayise ‘5/5 Experience’ mu kumvukanisha urugendo rwe mu muziki, ubumenyi yavomye n’ibindi mu muziki n’abo bawuhuriyemo.

Uyu mugabo avuga ko imyaka 11 amaze mu muziki yabonye byinshi bizumvikana kuri iyi Album, kandi ko nyuma yayo azashyira hanze ‘mixtape’ yise ‘Ibyaha n’ibihano’ iriho indirimbo nyinshi z’abaraperi barimo abahoze mu itsinda rya Tuff Gang.

Ati “Nyuma y’ibyumweru nsohoye indirimbo ‘Ubanza nkuze’ iri kuri album nzahita nsohora indirimbo ya mbere iri kuri ‘mixtape’ nise ‘Ibyaha n’ibihano’. Iyi ‘mixtape’ iriho indirimbo nakoranye na ba Tuff Gang ariko iyo urebye iyi ‘mixtape’ izaba yiganjeho abaraperi gusa.”

Zizou avuga ko iyi ‘mixtape’ izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bari mu Rwanda n’abahanzi bo mu Rwanda bakorera umuziki hanze y’igihugu.    Zizou yatangaje ko ‘mixtape’ yari yateguje yayihinduyemo album y’indirimbo 17 yise ‘5/5 Experience’ 

Zizou yavuze ko nyuma ya Album azatangira gushyira hanze indirimbo ziri kuri ‘mixtape’ nshya yise ‘Ibyaha n’ibihano’ izumvikanaho abaraperi gusa

ZIZOU AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'IHOGOZA'

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND