Iyo uvuze izina Dominic Ashimwe mu muziki uhimbaza Imana, ku bawukurikira bahita bibuka indirimbo nka ‘Nemerewe kwinjira’, ‘Ndishimye’, ‘Wambereye imfura’, ‘Ashimwe’, ‘Arikumwe natwe’ n’izindi zahembuye imitima y’abatari bake kuva mu myaka yo ha mbere kugeza ubu.
Ku bazi amateka n’urugendo rwo kuza gushaka ubuzima
muri Kigali avuye i Rubavu aho avuka, bibuka ko Dominic atigeze ahisha kuvuga
ko kwiga kwe atabibonaga na gato kubera inshingano z’umuryango we zitamworohereje
kuba yakomeza amasomo ye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021, Dominic
Ashimwe ni umwe mu banyeshuri 444
barangije muri Kaminuza ya Mount Kenya, akaba asoje icyiciro cya kabiri cya
Kaminuza mu itangazamakuru n’itumanaho (Mass Media and Communication).
Asoje kaminuza ari mu bafite amanota menshi (First
Class) ibintu avuga ko yarI afite nk’intego n’inzozi agitangira kwiga ariko
akabona kubigeraho ari nko guterera umusozi uhanamye.
Yabwiye INYARWANDA ati “Sinabashije gukomeza Kaminuza
mu gihe nari mbikeneye kubera impamvu z’ubushobozi buke ndetse n’uruhuri rw’inshingano
z’umuryango wanjye nari mpetse ku mugongo wanjye, wenda bitari ngombwa ko
nzibwira abantu.”
“Nyuma y’igihe Imana iciye inzira, nagiye kwiga ariko
binsaba kwiyishyurira buri kimwe cyose kuko ntawe nari mfite ubimfasha. Ibi
byatumye niha intego yo kwiga nshyizeho umwete nk’umuntu wiyishyurira, kuko
nabaga nzi imvune byansabye ngo mbone amafaranga y’ishuri.”
Yavuze ko atabona inyunguramagambo ikwiye ngo
atangarize Isi yose gukomera kw’Imana ariko ‘ndagira ngo mbwire umuntu wese uri
guca mu bibazo atazi aho bimuganisha, yaburiye izina abyita, atabona aho
igisubizo kizava, yumva gupfa bimurutira kubaho n’ibindi bibabaza umutima
nk’ibyo.’
Akomeza ati “Dufite Imana ifite ubushobozi bwo
guhindukiza amateka y’umuntu mu kanya gato cyane agahinduka ubuhamya bushya
kandi bikemera pe.”
Dominic avuga ko atariyumvisha ko yasoje Kaminuza.
Akavuga ko intambwe yateye mu buzima ikwiye no kubera abandi urugero, ko ‘Ni
Imana iceceka kandi iri gukora’.
TANGA IGITECYEREZO