Kigali

'Icyaha cyo gusambana ntabwo gikaze cyane, ni umunyabyaha nkanjye na Petero'-Papa Francis avuga kuri musenyeri wiyirukanye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/12/2021 20:32
0


Ni nyuma y’aho Musenyeri mukuru w'i Paris, Michel Aupetit yeguye ku mirimo ye kubera ko yari afite umugore bakundana mu ibanga bari bamaze imyaka hafi 10, ibyo Papa Francis abona ko bidakaze cyane nk'ibyari gutuma yegura kuko icyaha cyo gusambana cyangwa irari atari icyaha gikomeye kurusha ibindi.



Papa  Francis aganira n'abanyamakuru yavuze ko "ibyaha by'umubiri atari byo bikomeye" igihe yasabwaga kugira icyo avuga kuri Musenyeri Mukuru wa Paris weguye, Michel Aupetit, nyuma y'ibitangazamakuru bivuga ko hari umubano yari afitanye n'umugore, yari yarabihakanye yivuye inyuma ariko ageze aho afata umwanzuro wo kwegura anemera ko ahari bityo ko atabaho mu buzima bwa Gisenyeri kandi akunda.


 Ubwo Papa Francis yaganiraga n'itangazamakuru, yabajijwe icyaha abona kuri Michel Aupetit wahisemo kwegura aho gukomeza imirimo ye, mu nkuru ya  timesofisrael, Papa yavuze ko atibaza icyatumye Michel Aupetit yegura ku mirimo ye. Yagize Ati: “Ndabaza nti, Aupetit yakoze iki cyari gikomeye kuburyo yagombaga kwegura, Niba tutazi icyo kirego, ntidushobora kumwamagana”. Papa yongeyeho, asaba abanyamakuru gukora iperereza ubwabo.


Musenyeri Michel weguye ku mirimo ye kuko afite umugore bakundana

Uyu muyobozi w'idini Katolika ku isi, yongeyeho ko Musenyeri Aupetit yamaganwe n'ibitekerezo rusange, ibihuha. bityo ariyirukana ati 'Ariko yakoze iki?” Kubyo kuba Michel Aupetit yarihishaga agasambana ,aha Papa yagize ati“Icyo ni icyaha ariko ntabwo gikomeye cyane kuko ibyaha by'umubiri ntabwo bikomeye cyane, Aupetit ni umunyabyaha nkanjye  kimwe na Petero ” .


Papa Francis abona icyaha cyo gusambana kidakomeye cyane kurusha ibindi byaha byo ku isi, anavuga ko ababikora ari abanyabyaha nkawe ndetse na Petero Intumwa ya Yezu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND