Kigali

MU MAFOTO: Uko igitaramo cya koffi Olomide cyagenze muri Kigali Arena

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/12/2021 7:06
0


Koffi Olomide wataramiye i Kigali kuri uyu wa gatandatu afatanyije na band ye, batanze ibyishimo bakurirwa ingofero. Iki gitaramo cyari gitenganyijwe gutangira saa cyenda z’amanywa, gusa byaje kurangira gitangiye ahayinga saa 8:04 z’umuguroba!



Kuri uyu wa Gatandatu Koffi Olomide na band ye yitwa Quartier Latin, bataramiye abanyarwanda muri Kigali Arena batanga ibyishimo. Iki gitamo cyatangiye mu masaha akuze ugereranyije n’isaha yo gutangira yari igenwe. Ahagana saa 8:04, nibwo Ange Umulisa wayoboye iki gitamo yageze ku rubyiniro atangira gususurutsa abantu.                               

Nyuma yaho yahamagaye Chris Hat nk’umuhanzi wa mbere ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze nka “Diva” na “Niko Yaje” yanyuze abatari bake.

Buravan ubwo yari ari ku rubyiniro


Nyuma ye hakurikiyeho Buravan waririmbye indirimbo zitandukanye nka “Ye Ayee” , ageze kuri “supernatural” abenshi bamufashije kuririmba. Uyu nawe yishimiwe ariko biba agahebuzo King James ageze ku rubyiniro! Yasusurukije abantu benshi batangira guhaguruka biba ibindi bindi ageze ku ndirimbo ze zakanyujijeho nka “Ganyobwe”, “umuriro waste n’izindi. Hari aho byageze ajya mu bafana abazenguramo ari nako bafatanya nawe gusimbuka.



Nyuma ye, Ange Umulisa yahise avuga ko utahiwe ari Koffi Olomide hanyuma anaha umwanya undi musangiza w’amagambo wakoresheje ahanini ururimi rw’igifaransa, ari nawe wahamagaye Koffi ku rubyiniro. Mbere y’uko Koffi asesekara ku rubyiniro, habanje guseruka band ye basusurutsa abantu mu rwego rwo kubateguza, nyuma y’iminota mike ku rubyiniro hasesekara inkumi zimubyinira zaje zambaye udukabutura dutukura tw’udukora n’udusengeri.

Izi nkumi zakaraze umubyimba karahava

Izi nkumi zatangiye gukaraga umubyimba ibintu bitangira guhinduka. Haciye akanya abantu bamaze gushyuha maze wa mushyushya rugamba ahamagra umugore uri mu itsinda rya Koffi Olomide aririmba iminota mike, maze Koffi nawe ahamagarwa ku rubyiniro azamuka yambaye imyambaro y’umuhondo ifite akantu kameze nk’umwitero n’akagofero katagira ikepe mu mutwe. Abantu bakimubona induru yabaye nyinshi bagaragaza ko bamwishimiye.


Abantu bahagurutse maze umuziki w’imbaturamugabo uba uratangiye! Yaririmbye indirimbo zitandukanye nyishi azivanga kandi mu buryo bwa live. Mu ndirimbo zanyeganyeje Arena harimo nka “Loi” yabiciye bigacika, “selfie”n’izindi. Nyuma y’iki gitaramo, Inyarwanda yaganiriye na bamwe mu bakitabiye maze bagaragaza ko Koffi yatanze ibyishimo, ahubwo igihe cyamubanye gito. Vuningoma yagize ati” Ndishimye cyane ni ubwa mbere mbonye Koffi ariko ndazerewe, gusa igihe cyabaye gito”.

Uwamwezi Caline nawe yavuze ko yishimye bitavugwa, agaragaza ko yumvaga iki gitaramo kitarangira.

Koffi yasoje kuririmba abakunzi be bakimukeneye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND