Kigali

Yayituye abafite ubukwe n'ibindi birori: Clapton yasohoye indirimbo 'He made a way' yakoranye na Serge irimo udukoryo twinshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/12/2021 16:28
0


Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'He made a way' yakoranye n'umuramyi Serge Iyamuremye uri mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu gihugu, ikaba yasohokanye n'amashusho yayo arimo udukoryo twinshi ariko duherekejwe n'ubutumwa.



Iyi ndirimbo itangira humvikana ijwi rya Serge Iyamuremye aho aba aririmba ati "Today is your day (uyu munsi ni uwawe)". Akomeza aririmbamo ko iyo Imana ikinguye ntawe ushobora gukinga, kuko itajya yivuguruza. Clapton amwakira agira ati "Ndi umutsinzi, sindi umuntu utsindwa, ntakizantera ubwoba....Congratulations, uyu munsi Imana irakwibutse, uyu munsi ni uwawe, Ayiiii, bwira mugenzi wawe ngo Ayiiii, ..." 

Amashusho yayo agaragaramo abakinnyi ba Cinema nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi. Iyi ndirimbo irimo udukoryo twinshi nk'aho Clapton agaragara mu isura y'umusirikare ukomeye wakoze ubukwe akikijwe na bagenzi be b'inyenyeri nyinshi. Serge Iyamuremye bakoranye iyi ndirimbo, agaragara muri iyi ndirimbo acungiye umutekano Clapton uba wakoze ubukwe. Hari aho indirimbo igera, umukwe n'umugeni n'abanyacyubahiro babatahiye ubukwe, bagashyira hasi icyubahiro cyabo bagaceza umuziki kakahava.  

REBA HANO INDIRIMBO 'HE MADE A WAY' YA CLAPTON FT SERGE


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Clapton Kibonge yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushima Imana ku byo yamukoreye byose ndetse no kwifatanya n'abandi bantu bose bafite amashimwe ku Mana aho yabatuye iyi ndirimbo ye abasaba kujya bayiririmba mu birori byabo. Ati "Ni indirimbo yo gshimira Imana mu byo nagezeho, icyo nari igamije ni ugusubira inyuma mu byo nagiye ntambukamo nkabyishimira binyuze mu ndirimbo".

Mugisha wakunzwe mu ndirimbo 'Fata telefone Mana', yunzemo atI "Gushimira ko yantsindishirije yaba ku mwuga wanjye ndetse no ku muryango wanjye". Yanavuze impamvu yahisemo Serge kuba ari we bakorana iyi ndirimbo, ati "Nahisemo Serge kubera ko ari we ushoboye injyana zigezweho 'Urban music', niwe wari usanzwe yarakozeho indirimbo zimeze nkazo, zibyinitse. Ikindi akaba ari n'inshuti yanjye ya hafi".


Clapton hamwe na Serge bakoranye indirimbo 'He made a way'

Yasabye abantu bari bwumve iyi ndirimbo ye gufashwa nayo mu bihe barimo "bakayifashisha mu birori byabo, mu kwishima yaba ari umunsi w'amavuko, yaba ari ubukwe, Graduation, ibirori ibyo ari byo byose, bakayifashisha, nanjye byamfasha cyane kuko byaba ari byiza ndamutse mvuze mu ijwi ryanjye ariko nkavugira benshi". Yavuze ko iyi ndirimbo yamuhenze ariko yirinda gutangaza amafaranga yamutwaye ati:

Indirimbo yarampenze ariko ntabwo ndi butangaze amafaranga nayitanzeho mu rwego rwo kwirinda impaka, kubera ko ibintu nk'ibyo ngibyo akenshi iyo umuntu avuze amafaranga runaka, abantu batangira kubara bakurikije video barebye ariko ibintu bitwara amafaranga sibyo bareba, ni ibintu bitagaragara, icyo cyo baranyihanganira, gusa yatwaye amafaranga atari macye kandi harimo n'inkunga cyane cyane nko ku bakinnyi dukorana bagaragara mu mashusho, byari ukunshigikira, nta mafaranga bahembwe runaka.

Clapton yakinnye ari umusikare mu ndirimbo yakoranye na Serge

Ku bijyanye no kuba ari kwandika indirimbo zuje ubutumwa ku muntu uzumva, n'ubwo anyuzamo amashusho asetsa abantu, Clapton yagize icyo abivugaho. Yanavuze impamvu yakoze indirimbo ibyinitse mu gihe ubushize yakoze ituje yo kuramya Imana, avuga ko ari muri gahunda yo gukora injyana zose kugira ngo agere ku bantu bose ati "Ubutaha nshobora gukora Reggae, naho ubundi n'ubwo idasekeje amagambo, ariko video yo irasekeje ntabwo byabura".

Clapton Kibonge ni umukinnyi wa Filime, umunyarwenya waryubatse, akaba n'umuhanzi ukora indirimbo zisingiza Imana. Ubwo yacaga amarenga y'indirimbo ye nshya ariyo iyi yasohoye, yasangije abakunzi be kuri Instagam ifoto imugaragaza asa nk'umusirikare ukomeye wakoze ubukwe, iruhande rwe hari umukobwa wambaye agatimba ndetse na Serge Iyamuremye abahagaze iruhunde ameze nk'ucungiye umutekano Clapton. Ni ifoto yateje urujijo mu bantu na cyane ko Clapton atigeze asobanura byinshi kuri yo ahubwo yaranditse ati "Wamenya ari ibiki?"

Benshi mu babonye iyo foto bibajije ibibazo byinshi, bamwe bakeka ko ari Filime aba bombi bari gukora, abandi bavuga ko Clapton ashobora kuba 'yasubiyemo ubukwe bwe', abandi bavuga ko ishobora kuba ari indirimbo bakoranye. Hari uwagize ati "General ararongoye". Ishimwe Ben ati "Serge yabaye Bouncer, ibi bintu birakaze". Yves Rugamba ati "Ni ukwamamaza MTN". Danny ati “Serge Iyamuremye se aje muri sinema nawe?". Hari n’undi wavuze ati "Iyi ndirimbo izaba ikomeye pe".


Clapton na Serge bakoranye indirimbo irimo udushya twinshi

Kuwa Kane tariki 02 Ukuboza 2021, ni bwo Clapton yakuye urujijo yateje abantu, maze ashyira hanze ifoto iteguza indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye. Kuri iyo foto, Clapton na Serge bagaragara bombi bambaye amataratara, bari kureba mu kirere. Munsi y'iyo foto, Clapton yaranditse ati "Muriteguye?". Aha yababazaga niba biteguye indirimbo ye nshya.

Clapton Kibonge ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'amezi 11 yari amaze nta ndirimbo nshya dore ko ubusanzwe ubuzima bwe bwa buri munsi aba ari muri Cinema aho akunzwe cyane muri Filime y'uruhererekane yitwa 'Umuturanyi' n'izindi akinamo zirimo 'Seburikoko' yatumbagije izina rye. Mugenzi we Serge, we hashize ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo yise 'Lion' yaje ikorera mu ngata 'Mwuka Wera' na 'Yesu agarutse' Ft James & Daniella. 

Ni ubwa mbere Serge na Clapton bahuriye mu ndirimbo. Bombi bahuriye ku kuba bakunzwe cyane n'abiganjemo urubyiruko. Ku ruhande rwa Clapton, urubyiruko rukunda cyane filime ze zisekeje ari nabyo wavuga ko byatumye abengukwa na kompanyi ya MTN Rwanda muri gahunda yayo ya Yolo ikoreshwa n'urubyiruko. Serge nawe akundwa n'abiganjemo urubyiruko bitewe no kuba ari we muhanzi wa Gospel ufite umwihariko wo gukora indirimbo zibyinitse, n'ubwo anyuzamo agakora n'izituje zikundwa n'ingeri zose.


Kuwa Kane Clapton yabajije abakunzi be niba biteguye indirimbo ye nshya bamusubiza ko amatsiko ari yose


Serge Iyamuremye ari mu baramyi bakunzwe cyane mu gihugu

Clapton Kibonge yahaye impano y'indirimbo abantu bose bafite ubukwe n'ibindi birori

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'HE MADE A WAY' YA CLAPTON FT SERGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND