RFL
Kigali

Uyu munsi turamenya niba Cameroun ikurwa amata ku munwa ikamburwa igikombe cya Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/11/2021 12:12
0


Tariki 30 Ugushyingo 2021 ni bwo CAF yavuze ko izamenya niba Cameroun ikomeza kwemererwa kwakira igikombe cya Afurika cyangwa kimurirwa ahandi.



Tariki 15 Nzeri ni bwo CAF yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun ibamenyesha ko bagomba kugera tariki 30 Ugushyingo berekana niba biteguye kwakira imikino y'igikombe cya Afurika giteganyijwe muri Mutarama 2022. CAF ivuga ko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun ndetse na Leta ya Cameroun ko bagiye biguru ntege mu gutegura iyi mikino kugera naho sitade izakira imikino ifungura itaruzura.


CAF ikomeza yemeza ko igihugu cya Cameroun kitaragaragaza uburyo bunoze bahangana n'imitwe yitwara gisirikare ibarizwa muri iki igihugu ndetse ikunze no kugitera mu bihe bitandukanye. Izindi mpungenge zituma CAF ivuga ko Cameroun ititeguye, harimo imihanda iva ku mahotere igana ku bibuga bari barabasabye ko yagurwa gusa na n'ubu bikaba bitarakorwa.


Olembe iri kubakwa ubutaruhuka 

Cameroun yo yemezaga ko kubera yakiriye igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu ndetse ikanakira igikombe cya Afurika cy'abagore, nta cyabuza  kwakira n'igikombe cya Afurika. Nyuma yaho Cameroun ibonye urwandiko ruyihanangiriza ku nshuro ya kabiri, yatangiye gukora iyo bwabaga ndetse bakora bari kubaka ijoro n'amanywa sitade ya Olembe izakira imikino ifungura. Igikombe cya Afurika giteganyijwe gutangira tariki 9 Mutarama kugera tariki 6 Gashyantare 2022.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND