RFL
Kigali

CANAL+ yatangiye guhemba abanyamahirwe barimo uwaguze ifatabuguzi rya 5,000 F atsindira Televiziyo ifite agaciro k'ibihumbi 300 Frw

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/11/2021 18:32
0


Bamwe mu banyamahirwe batangiye gutsindira ibihembo bishimishije muri Tombola ya ‘Noheli Ishyushye’ yatanjiwe na CANAL+ RWANDA tariki 19 Ugushyingo 2021 ikazasozwa tariki 31 Ukuboza 2021.



Iyi Tombora iri muri poromosiyo CANAL+  yageneye abakiriya bayo mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye. Umukiriya wa CANAL+ uguze ifatabuguzi ari guhabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+ ndetse akinjira ako kanya muri Tombora izatangwamo igihembo nyamukuru cya Moto.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abanyamahirwe 29 ba mbere,  batsindiye impano zishimishije zirimo Televiziyo, Telefone zigezweho, amatike yo kujya guhaha, ndetse n’ifatabuguzi ry’ubuntu rizamara ukwezi kwose.

Mugorucyeye Aisha watsindiye itike yo kujya guhaha muri Simba yishimiye ko kwigurira abonema bimuhesheje amahirwa yo kugira icyo atombora muri iyi promosiyo. Yagize ati: ”Kuri njye kugura Canal+ ni ingenzi cyane kuko nkunda kureba amafilime yabo meza ndetse n’amashusho ukabona ko akeye, ndishimye kuba ntomboye kubera kugura ibyo nkunda.”


 

Mugorucyeye Aisha ahabwa ikarita yo guhaha

Niyigena Eric utuye i Kabuga ho mu mujyi wa Kigali watsindiye Televiziyo, yagaragaje ibyishimo afite byo kuba yaraguze ifatabuguzi ry’ibihumbi bitanu (5,000Frw) ashaka kwirebera imipira, none akaba yatsindiye Televiziyo izamufasha kurushaho kuryoherwa n’amashusho acyeye.

Yagize ati “Mu cyumweru cyashize naguze ifatabuguzi rya 5,000FRW nshaka kuryoherwa na poromosiyo y’iminsi 15 ndeba amashene yose ya CANAL+ kugira ngo ndyoherwe n’imikino inyuranye, none nshimishijwe no kuba natsindiye iyi Televiziyo".

"Ndishimye cyane kuko iyo nari mfite mu rugo ni ntoya ugereranyije n’iyingiyi ntsindiye, bityo ndashishikariza buri munyarwanda wese gutunga Decokoderi ya CANAL+ ndetse no kugura ifatabuguzi kugira ngo nawe abashe gutsindira impano zinyuranye CANAL+ irimo gutanga muri iyi poromosiyo y’iminsi mikuru."


 

Eric watsindiye televiziyo ya mbere muri iyi tombora

Jules Muyango watomboye Telefone ya smartphone  yagize ati "Njye naguze ifatabuguzi nshaka kureba imipira kuko yari igarutse, yemwe ibya tombora nari ntaranabyunva na rimwe, ariko ejo bundi barampamagaye bambaza ko naguze ifatabuguzi ndabyemera nuko bambwira ko ndi umunyamahirwe watsindiye telefone.

Iyi poromosiyo ni nziza kuko ndabona nta kimenyane, bampamagaye kuri Radio 1 mpamagarwa n’abanyamakuru bari mu kiganiro ni bo bambwiye ko natsinze. Nashishikariza umuntu wese wahagaritse kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugerageza amahirwe, usibye no kuba watsindira ibihembo, uhita unahabwa iminsi 15 ureba amashene yose ya CanaL+".



Jules Muyango wegukanye Telefone

Jules Wanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwamamaza no gufata neza abakiriya muri CANAL+ Rwanda, yashimangiye ko muri iyi minsi mikuru, CANAL+ yiyemeje gushimira abakiriya ibagenera impano zinyuranye ndetse aboneraho no gukangurira abadafite Dekoderi kuzigura kugira ngo bazabashe kuryoherwa na gahunda z’iminsi mikuru ziteganyijwe gutambuka ku mashene ya CANAL+.


Jules Wanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwamamaza no gufata neza abakiriya muri CANAL + Rwanda

Jules kandi, yasoje yibutsa abantu ko umukiriya wa CANAL+ RWANDA wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya CANAL+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefone ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money ari ugukanda (*500*7#). Ikindi wamenya ni uko mu buryo bwo kwirinda abatubuzi no gukuraho urujijo nimero ihamagara abatsinze ni 0787125746.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND