Nzisa Matulu uhagarariye Kenya mu marushanwa arimo ‘Miss East Africa’ ikomeje kubera muri Tanzania na ‘Miss Face of Humanity’ itegerejwe mu ntangiriro ya 2022 muri Canada yarahiriye kwegukana ay’amakamba nyuma yuko bwa mbere yasezerewe shishi itabona kubera kutagira inkweto zihagaze.
Bwa mbere Nzisa
Matulu, w’imyaka 23, ubwo yinjiraga mu marushanwa y’ubwiza yasezerewe shishi itabona
nyuma yuko atari yabashije kubona inkweto zihagaze zo guserukana hari mu mwaka
wa 2017, Nzisa wavukiye mu cyaro cya kure kitwa Voo mu gace ka Kitui muri Kenya
aho kugira umuguru umwe w’inkweto ari ingume by’inkweto z’abakobwa zihagaze
bikaba inzozi zitanarotwa.
Wize mu bigo muri
Ukambani aho biga bataha iby’imibereho y’abanyamujyi ntacyo yarabiziho, kuuwa
kabiri Nzisa akaba aribwo azafata rutema ikirere yerecyeza muri Tanzania
guhagararira Kenya muri ‘Miss East Africa’ ikomeje kubera muri Tanzania, aho agiye
guhatanira iri kamba mu gihe anitegura muri Gashyantare 2022 kuzajya guhatanira n’ubundi
ikamba muri Tonto mu gihugu cya Canada rya ‘Miss Face of Humanity’.
Nzisa Matulu niwe uhagarariye Kenya mu marushanwa ya 'Miss East' Africa na 'Miss Face of Humanity'
Nzisa mu kiganiro
aheruka kugira na THESTANDARDMEDIA dukesha iy’inkuru yayitangarije byinshi
k’ubuzima bwe n’inzozi afite agira ati:” Gukurira muri Voo, byari ibintu
bikomeye, kuhagera cyangwa kuhava bigoye.”
Akomeza avuga ukuntu
nyina yifuzaga ko yavamo umubikira agira ati:”Icyo twari dufite n’ukwiyizera no
kwizera Imana muri buri kimwe nari umwalimu wo ku cyumweru w’abana mu idini,
Mama yifuzaga ko naba umubikira.”
Nyamara we avuga ko
yahoze arota kuzavamo umunyamideli Nzisa ati:”Nifuzaga kuzavamo umunyamideli,
ubwo nageraga muri kaminuza [Mount Kenya] nitabiriye amarushanwa ya Nyampinga
wayo ariko banyirukana shishi itabona kuko nta nkweto zihagaze narimfite.”
Yongeraho
ati:”Sinarinzi no kuzigenderamo kuko nari narigeze nzambara mbere.”
Nibwo yaje guhita yiyemeza kwinjira mu bijyanye no kubyina salsa atangira kuba intyoza mu kuzigenderamo kurusha n’abavutse bazambara yaje no kugirwa Ambasaderi wa gace akomokamo ka Kitui County muri Kenya.Nyuma yuko mu mwaka wa 2017, Nzisa Matulu asezerewe shishi itabona kubera kutagira no kutamenye kugendera mu nkweto zihagaze yatangiye kubyitoza kubera ko inzozi ze ari ukuzavamo umunyamideli ukomeye ku isi
Nzisa yemeza ko aterwa ishema no kwitwa umunyacyaro ati: “Nkunda kwitwa umukobwa wo mu cyaro, kuko ndimo ndashaka gukoresha ay’amarushanwa y’ubwiza kugira ngo mbashe kugira ijambo n’ijwi ryo kuvugira abana b’abakobwa kuko nicyo nahoze ndota ubuzima bwanjye bwose.”
Ashimangira ibijyanye no kuba yifuza kugira ijambo ryo
kuvugira abana b’ababakobwa binyuze mu marushanwa y’ubwiza yinjiyemo Nzisa
agira ati:”Ndifuza kubona ahantu nshobora kuba nabona uko mvuga ibibazo
by’abangavu birimo kuva mu ishuri, gushyingirwa imbura gihe, ubushobozi bucye n’ibura
ry’akazi.”
Asobanura ko izo arizo mpamvu zituma yifuza kwegukana
amakamba agiye guhatanira ati:”Izo nizo mpamvu zituma nifuza uko byagenda kose
kwegukana ay’amakamba kandi ngomba kuyacyura mu rugo.”
Ahamya kandi ko yizera ko yavukiye kuyobora
agira ati:”Nizera ko navukiye kuba umuyobozi kandi n’abantu bo mu cyaro iwacu
bifuza ko mba umuyobozi nkaba nabafasha gucyemura ibibazo bafite ndacyabitecyerezaho
kandi igihe kizababwira.”
Nzisa akaba ari umwe
mu bakobwa 16 bahagariye ibihugu byabo birimo u Rwanda ruhagariwe na Miss
Umunyana Shanitah, aba bose bakaba bahataniye ikamba rya Miss East Africa
rizatangwa kuwa 17 Ukuboza 2021 muri Tanzania.
Nzisa umunya Kenya warahiye kwegukana rya Miss East Africa ribaho bwa mbere mu 1996 ryegukanwe n'umuna Kenya witwa Jacqueline Kiarie
Nzisa Matulu w'imyaka 23 ukomoka mu cyaro cya Voo avuga ko yumva yaravukiye kuyobora ariko igihe kizagenda kibisobanura
TANGA IGITECYEREZO