Abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, Clarisse Karasira na Liza Kamikazi bahuje imbaraga bakorana indirimbo iha ikuzo Imana bise “Ku Munara.”
Niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira asohoye kuva
yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugabo we Ifashabayo Dejoie Sylvain
[Agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo]. Niyo ndirimbo kandi ya mbere, uyu
muhanzikazi asohoye ihimbaza Imana kuva yakwinjira mu muziki.
Ni indirimbo ifite igisobanuro kinini kuri we, kuko
yayikoranye n’umuhanzikazi Liza Kamikazi yakuze akundira inganzo, by’umwihariko
ni ‘marraine we’.
Asohora iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 17
Ugushyingo 2021, Clarisse Karasira yavuze ko hari igihe kigera mu buzima bwa
muntu, agafata umwanya agatekereza aho avuye n’aho ageze, agasanga ni inzira y’ibitangaza
yanyuze yashobojwe n’Imana gusa.
Uyu mugore yavuze ko iyi ndirimbo ari ukwemera kwe ku
Mana n’ububasha bwayo mu buzima bwe, akayisaba gukomeza kumugirira neza mu
buzima bwe n’abandi.
Clarisse yavuze ko we na Liza Kamikazi bafite
icyizere cy’uko “Iyi ndirimbo izahesha umugisha imitima yanyu, ikabaha icyizere
cyo gukunda Imana no kuyiha umwanya mu buzima bwanyu.”
Liza Kamikazi yavuze ko yifuza kwibutsa buri wese ko “Nta
handi gutabarwa kwacu kubonerwa uretse ku Mana yaremye ijuru n’ isi. Nta kindi
dufite rero cyo kwishingikirizaho uretse umwana wayo Yesu Kristo ari we Munara utabasha kunyeganyezwa kandi nta wamuhungiyeho ukorwa n’isoni.”
Bavuga ko mu bihe bitandukanye babonye Imana ikora; igakiza
abarwayi, igatanga urubyaro ku bari bihebye, amahoro yo mu mutima n’ibindi.
Avuga ko bwa mbere ahura na Liza Kamikazi byaturutse
ku kiganiro yamwumvisemo kuri Radio, agahita afata moto akamusanga kuri iyo
Radio. Avuga ko icyo gihe baganiriye, ariko ko atigeze amubwira ko yifuza ko
bakorana indirimbo kuko yabonaga ko bitashoboka.
Ati “Ndabyibuka bwa mbere duhura namwumvise ahantu
kuri Radio mpita ntega njya kumureba, mubwira ko mukunda ariko sinamubwira ko
nifuza ko twakorana indirimbo kuko numvaga bitashoboka mbese atabyemera.”
Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma yaje kumenyana na Liza
Kamikazi amubera umuvandimwe, kugeza ubwo amuhisemo nka ‘Marraine’ we mu bukwe
bwe.
Akomeza ati “Nyuma rero yaje kumbera nk’umubyeyi
ndetse ninshuti y’umuryango cyane, nagiye mwigiraho byinshi turahuza kugeza
ubwo inzozi zo kuririmbana nawe zabaye impamo.”
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Clement the
Guitarist naho amashusho akorwa na Bless World Music banamukoreye indirimbo
iheruka yise ‘Nimukongeze’.
TANGA IGITECYEREZO