Jeff Bezos umuherwe nimero ya kabiri ku Isi akaba na nyiri kampani ikora ingendo mu isanzure ya Blue Origin, yatangaje ko mu binyejana biri imbere, abantu bazavukira ndetse bagatura mu isanzure maze bakajya baza ku isi baje gutembera mu biruhuko.
Mu binyejana biri imbere ikiremwamuntu gishobora kuzatura mu isanzure maze iyi si dutuye ikaba nk’ahantu h’ubukerarugendo nk'uko byatangajwe n’umuherwe Jeff Bezos. Uyu mugabo washinze kampani ebyiri zikomeye cyane ku isi harimo, Amazon ikora ubucuruzi bwo kuri murandasi na Blue Origin ikora ingendo zijya mu isanzure yakomeje avuga ko abantu bazatura mu isanzure bakororokerayo, bakazajya baza ku isi baje gutembera nk'uko abantu basura ahazwi nka Yellowstone National Park muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bezos ni we mukire wa kabiri ku isi na Miliyari $203.1
Ubwo yatangaga ikiganiro kivuga ku hazaza h’ingendo
zijya mu isanzure mu nama yiswe 2021 Ignatius Forum kuwa Gatatu w’icyumweru
dusoje yabereye muri leta ya Washington DC, Jeff Bezos yagize ati: “Mu binyejana biri imbere, umubare
munini cyangwa se abantu bose bazavukira mu isanzure. Niho hazaba icumbi ryabo
rya mbere. Ni ho bazavukira ndetse ni ho bazatura. Bashobora kuzajya basura isi
nk'uko mutemberera muri Yellowstone National Park.”
Bezos avuga ko abantu bazatura mu isanzure
Bezos yakomeje avuga ko isi ari umubumbe mwiza wo
guturaho ndetse ari inshingano za muntu kuwitaho no kuwubungabunga. Uyu muherwe
nimero ya kabiri ku isi yongeyeho ko akizera ko ahazaza h’ikiremwamuntu atari hano
ku isi dutuye ahubwo ari ahandi ku yindi mibumbe igaragiye izuba.
Yongeyeho kandi ko iyi si ifite ubushobozi bwo
guturwaho n’abantu miliyari 10 bityo rero abantu bakwiye kureba icyakorwa,
hakarebwa uko abantu batuzwa ahandi ku yindi mibumbe igaragiye izuba kuko
hashobora gutuzwa abantu barenga Tiriyoni.
Bezos avuga ko ibikorwa nk'ibi byatangiye harimo nko kureba uko umubumbe wa Mars waturwayo, ariko ngo n'ubwo bizasaba imbaraga nyinshi bizaba bimeze nko kongera ingano y’uyu mubumbe inshuro ebyiri ndetse abantu bakava kuri miliyari 10 bakagera kuri miliyari 20.
TANGA IGITECYEREZO