RFL
Kigali

Rayon Sports yabonye umuterankunga mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/11/2021 11:19
0


Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ikomeye kandi ifite ubushobozi byayifasha kugera ku musaruro yifuza, nyuma ya Canal+, Rayon Sports yumvikanye n'undi muterankunga mushya uzafasha ikipe mu bijyanye n’ingendo.



Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, Rayon Sports isinyana amasezerano y’ubufatanye n’umuterankunga mushya witwa Tom Transfers uzaha imodoka 2 iyi kipe zo gukoresha ku biro (Office), ikazabamamaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ibikubiye mu masezerano impande zombi zumvikanyeho ni uko Rayon Sports izajya yamamaza Tom Transfers ku mbuga nkoranyambaga zayo, nabo bakabaha imodoka ebyiri zo gukoresha ku biro by’ikipe.

Mu butumwa Rayon Sports yahaye abakunzi bayo, yabararikiye ko uyu munsi hari igikorwa kibateganyirijwe kuri You Tube y’iyi kipe saa sita. Iyi Kompanyi igiye gukorana na Rayon Sports isanzwe igurisha ikangakodesha imodoka mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete icuruza amashusho ya Canal+, aho bagiye gukorana mu gihe cy’umwaka umwe.

Ubwo yasinyanaga amasezerano na Canal+, Perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ikipe itaracogora, ahubwo ko ikomeje gushaka abaterankunga bazafasha Rayon Sports kugera ku ntego zayo.

Nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda 2021-22, Rayon Sports ifite amanota 4 mu mikino 2, ikaba ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Rayo Sports yabonye umuterankunga mushya

Rayon Sports iheruka gusinyana amasezerano y'ubufatanye na Canal+





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND