RFL
Kigali

Rayvanny yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wagiye ku rubyiniriro rwa MTV EMAs

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:15/11/2021 11:21
0


Umuhanzi w’umunya-Tanzania Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny yaraye akoze amateka ubwo yabaga umuhanzi wa mbere ku mugabane wa Afurika uririmbye mu gitaramo cyo gutanga ibihembo bya MTV EMAs. Nyuma yo gukora aya mateka, Rayvanny yakejwe n’abantu benshi batandukanye harimo n’umuhanzi Diamond Platnumz



Rayvanny ukunda kwiyita Van Boy yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere kuri uyu mugabane wa Afurika ugiye ku rubyiniriro mu itangwa ry’ibihembo bya MTV EMAs (MTV Europe Music Awards). Aka gahigo uyu muhanzi yakagezeho abicyesha indirimbo ye yise “Mama Tetema” yasubiyemo afatanyije n’umuhanzi w’umunya-Colombia arusha umwaka umwe mu bukure ariko umurusha ubwamamare ndetse n’uburambe mu muziki ariwe “Maluma”.


Rayvanny n'umuhanzi Maluma

Nyuma yo gukora aya mateka, abantu benshi batandukanye bakeje uyu muhanzi harimo na Diamond Platnumz wavuze ko akuriye ingofero Rayvanny wahoze muri Wasafi ya Diamond Platnumz nyuma akaza kuyivamo akajya gushinga inzu ye y’umuziki yise Next Level Music. Diamond kandi yaboneyeho no kugira inama abahanzi bato ndetse n’abakizamuka guhora bashyize umutima ku mwuga wabo bakareka kujya mu biyobyabwenge.

Uyu muhanzi Maluma ufite izina rikomeye ku isi mu muziki wafashije Rayvanny ubwo bari ku rubyiniriro, yagaragaje ko amwishimiye cyane ndetse n’iyi ndirimbo “Mama Tetema” bivugwa ko Maluma ariwe wasabye Rayvanny ko bayisubiramo ndetse iyi ndirimbo igaragara ku rubuga rw’uyu muhanzi umaze kuba ikirangirire. Nyuma yo kuva ku rubyiniriro Rayvanny yatangaje ko ibi byose byabaye Kubera Imana.





Ibi birori bya MTV EMAs 2021 byabereye ahazwi nka Papp László Budapest Sportaréna, mu mugi wa Budapest muri Hungary. Muri ibi birori kandi umuhanzi w’umunyanijeriya Wizkid yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza ku mugabane wa Afurika ahigitse abahanzi benshi batandukanye nka Diamond Platnumz, umunyafurika y’epfo Focalistic, umunyanijeriyakazi Tems n’umunyamerikakazi ufite inkomoko muri Ghana ariwe Amaarae. Abahanzi begukanye ibihembo byinshi harimo nk’itsinda ry’abanyakoreya BTS n’umuhanzi w’umwongereza Ed- Sheeran.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND