Kigali

Ifoto y'urwibutso: Bruce Melodie yiyunze na Ama G The Black nyuma y’igihe baterana imijugujugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2021 22:42
0


Bruce Melodie yanze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki irangira agiterana imijugujugu na Ama G The Black mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru cyane cyane ibyo kuri Youtube, amuha ikaze ku rubyiniro yaririmbiyeho mu gitaramo cye cy'amateka.



Ifoto y’aba bombi izahora ari urwibutso mu mitwe ya benshi! Bruce Melodie yahamagaye Ama G The Black amufata ku rutugu, avuga ko ari umuntu w’ingirakamaro mu muziki we, kuko bakoranye ibintu byinshi cyane, amuharurira inzira.

Ama G The Black yaserutse ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo ‘Twarayarangije’ yakoranye na Bruce Melodie, ashima uko yakiriwe. ‘

Uyu muraperi yavuze ko yishimye cyane, aha icyubahiro Bruce Melodie. Ati “Ndishimye cyane. Icyubahiro kuri Bruce Melodie. Imyaka 10 iba ari myinshi.”

Ama G yagaragarijwe urukundo na benshi. Ni nyuma y’igihe kinini atagaragara mu bitaramo binini.

Mu ijambo rito, Bruce Melodie yavuze ko yatangiranye umuziki na Ama G The Black, kandi ko bakoranye ibintu byinshi cyane mu muziki. Ati “Wakoze cyane Ama G The Black...Twakoranye ibintu byinshi.”

Abazi neza amateka ya Bruce Melodie, bazi ko Ama G The Black yagize uruhare rukomeye ku muziki w’uyu muhanzi, harimo kumufasha kwiga gutunganya indirimbo, kumukorera indirimbo n’ibindi byinshi.

Gusa, nyuma y’igihe kinini Bruce Melodie ‘yaje kugafata mu muziki’ [Mu mvugo z’ubu] atangira kurebana ay’ingwe na Ama G The Black. Impande zombi ntizerura imvano y’umwuka mubi, gusa buri wese mu itangazamakuru yivugaga neza.

Undi nawe yafata indangururamajwi akavuga ko atazi icyo apfa na mugenzi we. Havuzwe byinshi byazamuye urwango hagati y’aba bombi, ariko byabaga ari nyuma y’amarido.


Bruce Melodie yizihije imyaka 10 mu muziki yiyunga na Ama G The Black bateranye imijugujugu igihe kinini


Ama G The Black yavuze ko yishimiye kuririmba mu gitaramo cya Bruce Melodie yafashije gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga

Ama G The Black na Bruce Melodie bakoranye indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye bise ‘Twarayarangije’ yatumye hari byinshi bihinduka muri sosiyete

Ama G The Black na Bruce Melodie bafite igice cy'ubuzima babayemo kitazwi hanze aha!

AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND