Abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bitabajwe na Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, bamaze kugera mu mwiherero uri kubera kuri Sainte Famille Hotel mu mujyi wa Kigali.
N'ubwo
hasigaye gukinwa imikino ibiri yo mu matsinda, u Rwaanda rwamaze gutakaza
amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi
cya 2022, nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ine iheruka gukinwa, aho batsinzwe
itatu banganya umwe.
Mu
rwego rwo kurushaho kwitegura imikino ya nyuma muri uru rugendo rwo gushaka
itike y’igikombe cy’Isi, abakinnyi b’Amavubi bahamagawe muri iki cyumweru bageze
mu mwiherero kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Ugushyingo.
Abitabiriye
uyu mwiherero uri kubera kuri Sainte Famille Hotel ni abakina imbere muri
Shampiyona y’u Rwanda barimo abo muri AS Kigali, Rayon Sports, APR FC, Police
FC, Gasogi United na Kiyovu Sports bitabajwe n’umutoza Mashami Vincent.
Biteganyijwe
ko abakina hanze y’u Rwanda bazagera i Kigali mu cyumweru gitaha nyuma yo
gukinira amakipe yabo mu mpera z’iki cyumweru.
Rwanda
ruzabanza kwakira Mali tariki ya 11 Ugushyingo mu mukino uzabera i Nyamirambo saa
Kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu gihe nyuma y’iminsi itatu, Amavubi izaba iri muri
Kenya, mu mukino w’umunsi w’amatsinda.
Itsinda
E riyobowe na Mali ifite amanota 10, Uganda ikagari 8, u Rwanda rufite inota
rimwe mu mikino ine imaze gukinwa, kimwe na Kenya ifite amanota abiri, ibi
bihugu byombi bizakina ntacyo bihatanira.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wa Police FC ari mu basesekaye mu mwiherero w'Amavubi
Umunyezamu wa AS Kigali Ntwari Fiacre
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yitabiriye umwiherero w'Amavubi
Nsanzimfura Keddy wa APR FC yitabiriye umwiherero w'Amavubi
Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC yagarutse mu Amavubi
Rukundo Dennis wa AS Kiagali
Danny Usengimana wa Police FC
Kapiteni wa Police FC Nshuti Savio Dominique
Rutanga Eric ukinira Police FC
TANGA IGITECYEREZO