Kigali

Harmonize na Eddy Kenzo basabye abantu kwitabira igitaramo cya Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2021 21:27
1


Umuhanzi w’umunya-Tanzania Harmonize na Eddy Kenzo batangaje ko bishimiye umuhanzi Bruce Melodie, ugiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, atanga ibyishimo kuri benshi bamukunze mu bihe bitandukanye.



Harmonize ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram, bagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, bavuga ko batewe ishema n’intambwe yateye mu muziki.

Aba bahanzi bise Bruce Melodie ‘umuvandimwe wabo’ basaba buri wese kuzamushyigikira [Hari n’aho bamwita umwami], mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, guhera saa kumi z’umugoroba.

Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashimye Harmonize na Eddy Kenzo avuga ko ‘ibi bigaragaza ubufatanye bw’abahanzi mu muziki’ kandi ko abishyize hamwe ntakibananira. Ati “Mwabyumvise abami babyivugiye.”

Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, umuntu ashobora kugurira itike ye kuri Kigali Arena agahita anipimisha Covid-19 kugira ngo azabashe kwinjira muri iki gitaramo.

Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Bernard Michael Paul Mnyang’ang [Ben Pol] uri mu bakomeye, nawe yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atewe ishema na Bruce Melodie yise ‘umuvandimwe we’ ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko iyi myaka ya Bruce Melodie ari iy’ibikorwa by’indashyikirwa akamwifuriza gukomeza gutsitara amano mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ben Pol ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 4 kuri Instagram, aboneraho gutumira buri wese kuzitabira igitaramo cy’uyu muhanzi.

Ati “Mushyigikire umuvandimwe wanjye, nkwifurije indi myaka myinshi ukora ibikorwa by’indashyikirwa mu muziki.”

Harabura iminsi itatu, umuhanzi Itahiwacu Bruce waryubatse mu muziki nka Bruce Melodie, agakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.

Ni imyaka asobanura ko yatumye aba udasanzwe mu muziki, ashyigikiwe n’abafana. Avuga ko azakora ibishoboka byose agatanga ibyishimo ku bakunzi be, ‘nk’aho ari bwo bwa nyuma’.

Abantu batandukanye bamukunze mu bihe bitandukanye, nabo bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bazitabira igitaramo cye uko byagenda kose.

Bruce Melodie azakora iki gitaramo acurangiwe n’itsinda rya Symphony Band. Ndetse avuga ko azaririmba indirimbo ze hafi ya zose, kuva ku ndirimbo yahereyeho kugeza ku ndirimbo aheruka gusohora.

Kugeza ubu, yamaze gutangaza abahanzi barimo Itorero bazamufasha gususurutsa abantu. Barimo umuraperi Riderman, Niyo Bosco, Papa Cyangwe ndetse na Christopher bamaze igihe kinini badahurira ku rubyiniro.

Hari kandi umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album yise ‘Kemotherapist’, Mike Kayihura, Dj Marnaud na Dj Toxxyk ndetse n’Itorero Inganzo Ngari. 

Atangaza ko azafashwa n’iri torero mu gitaramo cye, yavuze ko ‘umuco wacu wuzuzanya n’umuziki ugezweho’. Avuga ko ari gutegura ibidasanzwe ‘bitigeze bibaho’.


Harmonize yasabye abantu kuzashyigikira Bruce Melodie [Yise umuvandimwe we] mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena

Eddy Kenzo yagaragaje ko atewe ishema na Bruce Melodie ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki 

Bruce Melodie yavuze ko mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’abipimisha Covid-19, abantu bazipimishiriza kuri Kigali Arena guhera kuri uyu wa kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUSENGIMANA jean Pierre3 years ago
    Nfite igitekerezo : Nuko mwazashyiraho top 10 y'indirimbo zakunzwe mu cyumweru gushize,cyangwa ukwezi,



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND