Kigali

Alyn Sano ari gutegura Ep ye nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2021 11:05
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukora kuri EP (Extended Play) ashaka kuzasohora mu ntangiriro z’umwaka w’ 2022.



Yatangaje ibi nyuma y’uko asohyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Setu’ igaragaramo musaza we Producer Sano Panda mu gukina inkuru y’urukundo yaririmbye.

Alyn yabwiye INYARWANDA, ashaka ko mu ntangiriro za 2022 azashyira ku isoko Ep ye atarabonera izina, ariko kandi ngo izaba iriho indirimbo zigera kuri zirindwi.

Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye gukora indirimbo zizaba ziri kuri iyi EP, kandi ko iya mbere muri izi ari ‘Setu’ yasohoye ku wa 27 Ukwakira 2021.

Alyn yavuze ko iyi EP izaba iriho indirimbo zivuga ku rukundo n’ubuzima busanzwe. Ati “Indirimbo zo kuri EP zizaba zivuga ku rukundo, urwo mu buzima bundi, ndetse n’ibyo tugenda tubamo buri munsi.”

Iyi ndirimbo ye yise ‘Zouk’ iri mu njyana ya Zouk, ku buryo ayitezeho kunyura abakunda iyi njyana cyane cyane abakundana, ahanini bitewe n’amagambo ayigize.

‘Setu’ yanditswe n’umuhanzi Niyo Bosco. Amajwi yayo yatunganyijwe na Niz Beatz anononsorwa na Bob Pro. 

Ni mu gihe amashusho yakozwe na Fayzo Pro. Umushinga w’iyi ndirimbo wakozweho na Ishusho Studio ihagarariwe na Muyoboke Alex.

Uyu muhanzikazi yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Rwiyoborere’, ‘Naremewe wowe’, ‘For us’, ‘Kontorola’ n’izindi.

Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Setu’


 Alyn Sano yatangaje ko ‘Setu’ yabaye iya mbere kuri EP ari gutegura

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SETU’ YA ALYN SANO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND