Muri gahunda yayo yo guteza imbere Ligue 1 Uber Eats ku rwego mpuzamahanga, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu bufaransa, ryateguye ibirori bya Ligue 1 Touch i Kigali ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 mu mukino wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain.
Iyi gahunda ya Ligue 1 Touch yatangijwe muri Nzeri
2020, ikaba igamije guhura n’abafana baturutse impande zose z’Isi, bityo
igateza imbere Ligue 1 Uber Eats hamwe n’amakipe yayo mu turere igamijemo
ibikorwa by’iterambere.
Ni muri urwo rwego mu gihe cyo gusoza umukino w’umunsi
wa 11 wa Ligue 1 Uber Eats wahuje Olympique de Marseille na Paris
Saint-Germain, LFP n’abafatanyabikorwa bayo barimo Canal + Rwanda na Canal
Olympia, bateguye ibirori bya Ligue 1 Touch mu mujyi wa Kigali.
Abafana benshi kimwe n’amasosiyete ndetse n’itangazamakuru
bari bateraniye kuri Canal Olympia ku i Rebero mu birori by’ubusabane byo
kwihera ijisho umukino wa Classic wa PSG na OM. Bamwe mu banyamahirwe babashije
kandi gutsindira ibihembo bishimishije byatanzwe na CANAL+, Ligue 1 Uber Eats
na Rwanda Development Board (RDB).
Ibirori nk’ibi kandi byabereye icyarimwe i Douala, muri
Cameroun aho abafana naho bashoboye kureba uyu mukino no mu buryo bwihariye, ndetse no kwishimira ibikorwa binyuranye byari byateguwe mbere y’umukino.
Ligue 1 Uber Eats irashaka kurushaho gukomeza kwagura
ibikorwa byayo ku mugabane wa Africa, nka kamwe mu turere tw’ingenzi mu
iterambere ryayo. Muri gahunda ya Ligue 1 Touch, ibikorwa nk’ibi bizakomeza
kuba inshuro zinyuranye mu bihe biri imbere, mu rwego rwo gukomeza kurushaho
kwegerana n’abakunzi ba Ligue 1 Uber Eats muri Africa.
AMWE MU MAFOTO YARANZE ICYO GIKORWA CYABEREYE KURI CANAL OLYMPIA KU I REBERO
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shemamaboko Didier
TANGA IGITECYEREZO