RFL
Kigali

Hagiye gutorwa umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Earth 2021

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2021 11:06
0


Hagiye gutorwa Miss Earth Rwanda 2021, umukobwa (Nyampinga) uzaserukira u Rwanda muri Miss Earth 2021. Miss Earth ni rimwe mu marushanwa ane y’ubwiza akomeye kurusha ayandi ku isi yose.



Ni irushanwa ry’ubwiza ribera mu gihugu cya Philippines, ndetse n’ahandi ku isi bitewe n’uko abaritegura babiteganyije. Rihuza abakobwa (ba Nyampinga) baturutse mu bihugu binyuranye ku migabane yose y’isi, rikaba rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije ku isi yose.

Mu mwaka ushize wa 2020, nta munyarwandakazi witabiriye bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Kubera iki cyorezo kandi, iri rushanwa kimwe n’ayandi menshi akomeye ku isi yabashije kuba, yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko byagenze umwaka ushize, uyu mwaka nabwo irushanwa rya Miss Earth 2021 rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga (hatagize igihinduka). Mu Rwanda naho, muri uyu mwaka, igikorwa cyo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth 2021, kirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kwiyandikisha bitangira ubu. Kwiyandikisha unyura [HANO] ukuzuza ibisabwa cyangwa ukohereza umwirondoro wawe na numero ya telefone kuri missearthrwanda2021@gmail.com

Ibyo umukobwa witabira Miss Earth Rwanda asabwa kuba yujuje ni ibi bikurikira:

1. Kuba uri ingaragu (utarigeze ushaka)

2. Kuba utarigeze ubyara

3. Kuba ufite hagati y’imyaka 18 na 28 (Kuba uzaba utarengeje imyaka 28 mu Ukuboza 2021)

4. Kuba ufite uburebure nibura bwa 5'4 ”(cm 162.56)

5. Kuba uri umunyarwandakazi

6. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire

7. Kuba utarigeze ukora uburaya

8. Kuba utarigeze witabira ibikorwa by’urukozasoni (porno n’ibisa nabyo) yaba mu buryo bwa filime, amafoto, n’ibindi

9. Kuba utarigeze ukora ibyo kumurika imideli (model) mu bikorwa bitesha agaciro umwana w’umukobwa

10. Kuba utarigeze uhamwa n’icyaha icyo ari cyo cyose

11. Kuba uzi kandi umenyereye ibijyanye n’Umuco Nyarwanda, n’Ibidukikije (environment)/n’ibibazo birimo (mu kubirengera)

12. Kuba nibura wararangije amashuri yisumbuye

Kuri ibi bisabwa uwitabira, ubaye nibura uzi rumwe cyangwa nyinshi mu ndimi z’amahanga nk’icyongereza, igifaransa n’izindi byaba ari akarusho. Kuba kandi nibura waritabiriye rimwe mu marushanwa y’ubwiza asanzwe azwi haba hano mu Rwanda cyangwa se no hanze yarwo nabyo byaba ari akarusho.

Kwiyandikisha byatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, bikaba bizamara iminsi itatu; ni ukuvuga kuva tariki 13 kugeza tariki 15 Ukwakira 2021. Gutora hakurikijwe uburyo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa inyarwanda.com ndetse no ku butumwa bugufi (sms), nabyo bizamara iminsi itatu.

Bikaba bizatangirana n’umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha, ni ukuvuga tariki 15 Ukwakira bigasozwa saa sita z’ijoro ry’itariki 17 Ukwakira 2021 (rishyira tariki 18) ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021.

Abaziyandikisha, bazahita bamenyeshwa gahunda zindi zibareba zigendanye n’iri rushanwa, harimo na gahunda zibafasha kurushaho kwitegura.

Abakunzi b’iri rushanwa n’abanyarwanda muri rusange, bazagenda bamenyeshwa izindi gahunda zikurikiraho z’ibikorwa binyuranye bigendanye n’iri rushanwa, birimo umunsi nyamukuru w’itangwa ry’ibihembo ku bakobwa bazaba batsinze ari nabwo hazaba gutangarizwa imishinga izakorwa igendanye no kwita ndetse no gusigasira ibidukikije, hakaba no gushimira abaterankunga.

InyaRwanda Ltd, ni umwe mu baterankunga bakuru irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2021 rimaze kubona.

Kugeza ubu, iki gikorwa kimaze kwakira abaterankunga bakomeye barimo Ikigo cy’Itangazamakuru cya InyaRwanda Ltd giherutse kwegukana igihembo nk'ikinyamakuru cy’umwaka, igihembo icyesha guteza imbere imyidagaduro (Entertainment News Website of the Year 2021) mu bihembo byatanzwe na Service Excellence Awards. Banafite igihembo bahawe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) nk'ikinyamakuru cya 2 gisomwa cyane mu Rwanda.

Mu kiganiro n’umunyamakuru (Editor) wa InyaRwanda.com akaba ndetse n’umunyamakuru wa Isango Star TV, Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye uzwi nka Clemy Keza, ari nawe uri gutegura iki gikorwa abinyujije muri Kompanyi ye “Akeza Talent Ltd”; yadutangarije ko hari abandi baterankunga bamaze kwemera gukorana nawe muri iki gikorwa akaba azabatangaza vuba cyane. Aranasaba abandi baterankunga gukorana kuko iki gikorwa gisaba imbaraga nyinshi cyane kuko ari igikorwa kiri ku rwego mpuzamahanga.

“Miss Earth Rwanda ni igikorwa gikomeye ku rwego mpuzamahanga kandi kikaba n’igikorwa kigari, ku buryo gikeneye abaterankunga benshi. Ni amahirwe ku banyarwanda yo kwereka isi ibyo bakora, ni andi mahirwe yo kuratira amahanga u Rwanda. Miss Earth Rwanda kandi, ni kimwe mu bikorwa bituma abanyarwandakazi bagurirwa amarembo mu kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kubungabunga ibidukikije yaba mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

Isi yacu ibaye itabungabunzwe neza twaba he? Ni byiza rero kuba umunyarwandakazi nawe yarahawe umwanya wo kugaragaza icyo ashoboye mu kubungabunga ibidukikije kandi nawe ubwe bikamugirira akamaro.”

Yishimiye intambwe Miss Earth Rwanda imaze kugeraho, ashimira abaterankunga banyuranye bagiye bafasha iri rushanwa kuva ryatangira kuba mu Rwanda, anashimira na bagenzi be bamubanjirije mu gutegura iki gikorwa barimo Miss Igisabo, ndetse atangaza ko ari urugamba rutoroshye.

Yagize ati: “Ni urugamba rutoroshye, ni urugamba utarwana wenyine. Mu bigaragara, irushanwa rya Miss Earth Rwanda nta gihe kinini rimaze rigeze mu Rwanda ariko kubera imbaraga z’abatubanjirije mu kuritegura, barimo na Miss Hirwa Honorine (Miss Igisabo), ndetse n’abaterankunga banyuranye barimo n’inzego za Leta na za Minisiteri bagiye barishyigikira, ubona ko abanyarwanda bamaze kurimenya kandi basigaye banaryitabira ku bwinshi”.


Clemy Keza uri gutegura Miss Earth Rwanda 2021

Yongeyeho ko ari irushanwa riha amahirwe umwana w’umukobwa, amahirwe yagutse ku rwego mpuzamahanga, kuko abasha kwitabira ibikorwa binyuranye bya Miss Earth ku rwego rw’isi. Bimwe mu bikorwa yitabira harimo nka zimwe mu Nama Mpuzamahanga zijyanye no kubungabunga ibidukikije; akabasha no kurahura ubwenge n’ubumenyi bw’uburyo ibindi bihugu bikora, bityo ubwo bumenyi bukaba bwagirira akamaro igihugu cyacu gikunda kwibasirwa n’ibiza; abaturage bamwe hirya no hino bakigorwa no kubona amazi meza ndetse n’amashanyarazi. Ibi byose bizaza mu mishinga tuzakora.

Iri rushanwa kandi rizanaha umwana w’umukobwa umwanya, imbaraga zo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze kugaragara hirya no hino, kandi kurirwanya bisaba imbaraga za buri wese.


Miss Hirwa Honorine (Miss Igisabo), umukobwa wahagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017, ndetse akaba n’umwe mubariteguye mu Rwanda mu gihe gishize


Miss Anastasie Umutoniwase nawe yaserukiye u Rwanda muri Miss Earth 2018 muri Philippines


Miss Paulette Ndekwe ni we uheruka guserukira u Rwanda muri Miss Earth 2019 kuko umwaka ushize wa 2020 nta munyarwandakazi wabashije kwitabira kubera icyorezo cya Covid-19


Miss Erica Urwibutso watsindiye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2015 ariko hakabura ubushobozi bwo kumwohereza muri Philippines guhagararira u Rwanda. Kuri ubu, Erica asigaye aba muri Canada


Miss Akazuba Cynthia niwe waciye agahigo ko kuba umunyarwandakazi wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss Earth ubwo hari mu mwaka wa 2008


Miss Akazuba Cynthia yegukanye amakamba anyuranye harimo Miss Kigali (2007) na Miss East Africa muri 2009


Bamwe mu bakobwa baserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth

KANDA HANO WIYANDIKISHE MURI IRI RUSHANWA

Cyangwa ukohereza umwirondoro wawe na numero ya telefone kuri missearthrwanda2021@gmail.com 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND