Nkuko byagiye bikorwa n’ibigo bitandukanye ku Isi hose mu kwizihiza icyumweru cyahariwe serivisi nziza, Canal+ Rwanda nayo yageneye impano zitandukanye abakiliya babo bagiye bayigana mu maduka atandukanye.
Icyumweru cyo kwita ku bakiliya cyatangiye
tariki 04 Ukwakira kikazasozwa tariki 08 Ukwakira 2021, Insanganyamatsiko y’uyu
mwaka ikaba igira iti “Imbaraga za serivisi.”
Mu rwego rwo
gushimangira iyi nsanganyamatsiko, CANAL+ Rwanda yatanze impano zinyuranye ku
bakiliya bagana amaduka yayo aherereye mu mujyi wa Kigali, ndetse inaboneraho
kuganira nabo yumva ibyifuzo byabo.
Jules Wanda,
umuyobozi w'ishami rishinzwe kwamamaza no gufata neza abakiriya muri CANAL+
Rwanda yavuze ko icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya ari umwanya mwiza wo
kumva ibyifuzo by’abakiliya ndetse no kubashimira ku budahemuka bwabo.
Yagize ati “Muri
iki cyumweru cyo kwita ku bakiliya, n’amahirwe kuri twe yo kubashimira ubudahemuka
bwabo. N’igihe cyiza kandi cyo kumva ibyifuzo byabo, kugira ngo turusheho
kunoza serivisi tubaha, tugendeye ku byifuzo bagaragaje.”
Umuyobozi mukuru
wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA nawe yaboneyeho gushimira abakozi ba CANAL+
ndetse abibutsa ko kwita ku bakiliya no gutanga serivisi zinoze bigomba kuza ku
isonga.
Yagize ati, “Kuri
CANAL+ Rwanda, gutanga Service zinoze ku bakiliya niyo
ntego yacu ya mbere. Ibi tubikora twifashishije gahunda zinyuranye tugeza
ku bakiliya bacu duhereye ku mashene yacu meza arimo ay’imikino, imyidagaduro
na shene z’abana zose babona mu ndimi 3 arizo igifaransa, ikinyarwanda
n’icyongereza. Iki cyumweru ni icyo kwitura abakiliya bacu bakomeje kutubera
abakiriya b’Imena, ni n’uburyo bwo kubegera birushijeho aho baherereye hose.”
Mu ntangiriro
z’uku kwezi k‘Ukwakira 2021, CANAL+ yumvishe ubusabe bw’abakiliya bayo bari
bamaze igihe basaba amashene y’icyongereza maze izana ifatabuguzi rishya ririho
amashene y’Icyongereza 15, arimo n’ay’imikino nka SuperSport ifite Premier League
na La Liga yari amaze iminsi asabwa n’abatari bake.
Canal+ yifatanyije n'Isi kwizihiza icyumweru cyahariwe serivisi nziza
Canal+ yageneye impano abakiliya bayo bagiye bayigana mu maduka yayo
TANGA IGITECYEREZO