Sosiyete icuruza amashusho ya Televiziyo, Canal+, yamuritse 'Channel' Esheshatu nshya zizafasha abafatabuguzi bayo kwidagadura, kwihugura mu ndimi zitandukanye, kunguka ubumenyi mu burezi n’ibindi ndetse inabashyiriraho uburyo bwo gukurikira Channel 15 mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe hakoreshwaga igifaransa gusa.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, kuri Canal Olympia mu karere ka
Kicukiro, habereye igikorwa cyo kumurika Channel Esheshatu nshya ziyongereye ku
zari zisanzwe kuri Canal+, izo channel zikazatangira gukora mu kwezi gutaha ku
Ukwakira.
Izo
Channel ni: Canal + Premiere, Canal+Pop, Canal+Cinema, Canal+Elles, Canal+Family
na Canal+Action. Izi channel zose zizafasha abafatabuguzi ba Canal+ kwidagadura
bareba cinema zigezweho, filime nyafurika ndetse akarusho zikaba zizaha umwanya
umugabo n’umugore bo muri Afurika, nk'uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa
Canl+Rwanda, Sophie Tchatchoua.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko Canal+ yazaniye amakuru meza abafatabuguzi bayo, kuko guhera mu kwezi gutaha bazajya bakurikira channel 15 za Canal+ mu rurimi rw’Icyongereza, bikaba ari bishya kuko hari hamenyerewe gukoreshwa igifaransa gusa. Muri izo Channel zizajya zitambuka mu Cyongereza, harimo Super Sport, MNT, AfricaNews, Telemundo n’izindi.
Canal+
yatekereje no ku bana bakeneye kwiga cyane ko muri iki cyorezo cya COVID-19, bagowe
cyane no kubona aho bakura amasozo, izana Nathan TV, ikazajya ifasha abana biga
guhera mu wa kabiri kugeza mu wa Gatandatu mu mashuri abanza, gukurikira
amasomo nk’abari mu ishuri kuri Canal+.
Canl+
kandi yazanye channel nshya zizajya zinyuraho indimi zitandukanye zirimo Swahili
na Lingala.
Canal+
ivuga ko ibiciro bitahindutse, kuko umufatabuguzi uzajya agura bouquet, hari
amafaranga azajya atanga kugira ngo yemererwe kureba Channel nshya kandi
bikazajya bikorwa buri kwezi nk’ibisanze, umufatabuguzi uzajya akenera kureba
Channel ziri mu cyongereza azajya agura bouquet bisanzwe ubundi anishyure ibindi
bihumbi makumyabiri (20000Frw).
Canal+
kandi ishimangira ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ihe
abafatabuguzi bayo serivisi nziza kandi zinoze, iharanira kubahoza ku bigezweho
kandi bifite umumaro.
Abakunzi
b’imikino Canal+ ibitaho cyane kuko mu mwaka w’imikino wa 2021/22 izabagezaho
ibikorwa byose ku Isi biteganyijwe mu mikino, birimo Igikombe cy’Isi cya 2022
muri Qatar, igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, Champions League, Premier
League n’andi menshi atandukanye.
Guhera mu kwezi gutaha, kuri Canal+ abafatabuguzi baratangira kureba Channel 6 nshya
Umuyobozi wa Canal+Rwanda, Sophie avuga ko abumva icyongereza bashyizwe igorora kuko bagiye kujya bakurikira channel 15 muri uru rurimi
Icyo gikorwa cyamurikiwe Abanyamakuru kuri Canal Olympia
TANGA IGITECYEREZO