Umunyarwenya Alfred-Aubin Mugenzi uzwi nka Kigingi wo mu Burundi, yasohoye amafoto ya mbere y’ubukwe bwe n’Umunyarwandakazi Marina Mataratara.
Tariki 24 Nzeri 2021, ni
bwo Kigingi yasabye anakwa umukunzi we Marina, mu muhango wabereye kuri Ineza
Garden i Kinyinya muri Kigali.
Uyu munyarwenya uri mu
bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yanditse kuri konti ye ya Instagram
mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, avuga ko ‘wari umunsi mwiza’
kuri we ubwo yarushingaga n’umukunzi we.
Inkuru y’urukundo rw’aba
bombi ntizwi mu itangazamakuru. Gusa, Muyoboke Alex umujyanama wa Chris Hat
usanzwe ari inshuti ya Kigingi, yibukije ko uyu munyarwenya yakunze kenshi gutera urwenya
yumvikanisha ko akunda abagore banini. Ati “Kumbi ni Marina wahoraga uteraho
urwenya.”
Kigingi ukurikirwa n’abarenga
ibihumbi 56 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo
mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by’urwenya
bitegurwa na Nkusi Arthur, n’ibindi bihuza abanyarwenya.
Ari mu banyarwenya
b’abahanga, badashidikanywa na benshi bitabira ibitaramo by’urwenya. Kigingi
yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy
, Herve, Babu, Michael n’abandi.
Mu 2019, Kigingi yateye
urwenya mu iserukiramuco ‘Kigali International Comedy Festival’ ryahuje
abanyarwenya b’inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda
rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.
Icyo gihe, Kigingi
yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati “Si ubwa mbere nje
gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu
bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira n’aho
bitandukanira.”
Kigingi yasohoye
amafoto ya mbere y’ubukwe bwe n’umukunzi we, agira ati “Uyu ni umunsi mwiza”
Ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, Kigingi yasabye anakwa umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo
Kigingi n’umukunzi we bari baberewe ku munsi ukomeye mu buzima bwabo
Umunezero hagati ya Kigingi wo mu Burundi na Marina wo mu Rwanda barushinze
Kigingi n’umukunzi we basangiye icyo kunywa, biyemeza gusangira buri kimwe mu bibi no mu byiza
Kigingi yahaye impano umukunzi we amushimira urwo yamukunze kuva ku munsi wa mbere
Barahoberanye bashirana urukumbuzi! Biyemeza gukomeza kunga ubumwe
Amafoto agaragaza imyiteguro y'umugeni. Yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Imana
TANGA IGITECYEREZO