RFL
Kigali

Breaking News: U Rwanda ruzakira shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku magare

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2021 11:25
0


Nyuma yo kugaragaza ubudasa mu gutegura amarushanwa atandukanye y’umukino w’amagare arimo na Tour du Rwanda yamaze kuba mpuzamahanga, Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi ‘UCI’ yamaze kwemerera u Rwanda kuzakira shampiyona y’Isi izaba mu 2025.



U Rwanda ruzaba ruciye agahigo muri Afurika, kuko ari cyo gihugu cya mbere kizaba kibereyemo iri rushanwa kuri uyu mugabane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021, ni bwo Ishyirahamwe nyarwanda ryo gusiganwa ku magare ‘FERWACY’ ryakiriye ubutumwa bwoherejwe na UCI binyuze kuri E-mail, bwemerera u Rwanda kwakira shampiyona y’Isi mu 2025.

U Rwanda rwasabye kwakira iri rushanwa mu bihe bishize, gusa rukaba rwari ruhanganye n’ibindi bihugu kandi bikomeye, ariko nyuma yuko u Rwanda rumaze kugaragariza Isi ko ari kimwe mu bihugu bizi gutegura neza irushanwa, kwakira abantu, umutekano wizewe n’ibindi, byatumye rugirirwa icyizere na UCI iruha kwakira shampiyona y’Isi ya 2025, izaba ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo umuyobozi mukuru wa UCI, Bwana David Lappartient yasuye u Rwanda ndetse anagirana ibiganiro na Nyakubahwa perezida Paul Kagame, icyo gihe benshi mu Banyarwanda bakunda uyu mukino bakaba baragize icyizere cyo kuzakira Shampiyona y’Isi byahwihwiswaga ko u Rwanda ruzakira.

U Rwanda ruciye agahigo ko kuba igihugu cya mbere muri Afurika, kizakinirwamo shampiyona y’Isi mu mateka y’umukino w’amagare.

Iri ni irushanwa riba ryahuruje Isi yose mu mukino w’amagare, riba ryitabiriwe n’abakinnyi benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi kandi bakomeye, ndetse n’ibihembo biri ku rwego rwo hejuru, ritegurwa bitandukanye n’andi marushanwa akinwa mu mukino w’amagare.

U Rwanda rusanzwe rutegura amarushanwa atandukanye muri uyu mukino akagenda neza ndetse akishimirwa n’abayitabiriye basubira iwabo birahira u Rwanda, muri ayo marushanwa harimo Tour du Rwanda imaze igihe ikinwa ku rwego rwa 2.1.

U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y'Isi mu 2025

U Rwanda rwagaragaje ubudasa mu gutegura amarushanwa atandukanye muri uyu mukino harimo na Tour du Rwanda yanyuze benshi

Perezida Kagame aheruka kwakira David Lappartient uyobora UCI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND