RFL
Kigali

Mico The Best yababajwe cyane n'ibyavuzwe ko yafunzwe azira gukubita umugore we bitegura kurushinga

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/09/2021 10:25
0


Umuhanzi nyarwanda Turatsinze Prosper wamamaye ku izina rya Mico The Best yababajwe ndetse anaterwa agahinda n’uwavuze ko afunzwe azira gukubita umugore we mu gihe abura icyumweru kimwe ngo akore ubukwe n’umukunzi we Clarisse.



Mu minsi ishize havugwaga ko umuhanzi Mico The Best uherutse gukora ubukwe, afunzwe azira urugomo ndetse ayo magambo yakurikiranye n’amafoto ateranyijwe ariho Mico The Best n’umukunzi Clarisse, ku ruhande hariho ifoto iteranyije y’amaboko abiri yambaye amapingu ariko atagaragara mu maso.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryari ryaje kumurikirwa umuhanzi mushya muri Kikac na Mico The Best abarizwamo, Mico The Best yasubije icyo kibazo ndetse anavuga ko atajya akunda gusubizanya n’abanditse ibintu bibi kuri we cyane ko uyu muziki awurambyemo ndetse awuzi. Yashimiye cyane ibitangazamakuru bifatika avuga ko nta gitangazamakuru gifatika kigeze cyandika ibyo bintu bidafututse anakomoza ku bukwe bwe buri mu cyumweru gitaha.

Yagize ati: "Nateye ikirenge mu cy’abagabo bagenzi banjye mfata irembo, nca mu rukiko manika ikiganza ko nemeye kuba umugabo, noneho mu gihe nitegura ubukwe mu cyumweru gitaha urabona umuryango wa madame ntabwo wenda tuba turi kumwe bagiye kubona babona ngo umukobwa wabo yakubiswe noneho umukwe wabo arafunze, icara urebe nka mama wawe ariwe wakiriye iyo nkuru ku mukwe we".

Ati "Icara urebe bakuru bawe n’ababyeyi bawe batari hafi bakumva ngo umuntu uherutse guca mu Rukiko batarashyingirwa ngo yakubise umugore we ari muri RIB. Ntekereza ko ni ikintu kibabaje nakivuganye agahinda kandi hari ibyo nashimye nashimye ko nta gitangazamakuru icyo aricyo cyose gifatika cyigeze kivuga kuri ibyo bintu ngo kinabihe imbaraga".

Yunzemo ati "Gusa icyasohotse kiba cyasohotse kandi kigera kure, byarambabaje. Ni nayo mpamvu uriya muntu namwise umuntu ntunze ntazi ariko ntabwo ari mwebwe muri hano. Ahantu ari uwatangaje icyo kintu amenye ngo ndamutunze ariko sinari muzi ariko mwebwe Imana ibahe umugisha.’’

Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga

Icyo gihe mu magambo y’urukundo yagize ati: “Reka tubane mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kunyemerera”. Tariki 19 Kanama 2021 nibwo Mico The Best n’umukunzi we Clarisse basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Mico The Best aherutse gusezerana n'umukunzi we

Mico The Best aritegura gukora ubukwe mu cyumweru gitaha








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND