RFL
Kigali

Miss Stella Matutina yatangije ibiganiro ku hantu nyaburanga ba mukerarugendo basura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2021 12:07
0


Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021 mu irushanwa Miss Global Beauty Rwanda, yafunguye shene azajya anyuzaho ibiganiro ku hantu nyaburanga ba mukerarugendo bajya basura mu bihe bitandukanye.



Nyuma yo kwegukana iri ikamba, byatangajwe ko Stella Matutina ari we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rizabera mu Bushinwa.

Mbere yo kwerekeza muri iki gihugu, Miss Stella yafunguye shene ya Youtube azajya anyuzamo ibiganiro bijyanye n’ubwiza, guteka, ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ahantu nyaburanga ho gusura, n’ibindi byinshi by’ubuzima busanzwe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Stella yavuze ko yagize igitekerezo cyo kugaragaza ahantu nyaburabanga ba mukerarugendo bashobora gusura, nyuma yo kubona ko hari abantu baba mu bihugu byo mu mahanga batazi u Rwanda.

Bituma yiyemeza gushyiraho umuyobora azajya akoreraho ibiganiro yise “Miss Tourism Rwanda Stella” aho azajya asura kandi akagaragaza ibyiza bitatse u Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko mu mashusho azajya afata ,azasobanura birambuye aho hantu nyaburanga ku buryo bizorohera umuntu wese kandi bigakururira ba mukerarugendo kuhasura.

Ati “Nzajya nsura ibitatse u Rwanda nkaba nafata amashusho nkagira ibyo nsobanuraho nkabishyira kuri shene yanjye, hanyuma bigafasha umuntu wese ufite amatsiko yo kumenya u Rwanda ndetse n’ibirugize.”

Akomeza ati “Ibi kandi bizafasha wa muntu utazi u Rwanda kuba yarumenya, akagira n’icyo amenyaho bityo bikamutera amatsiko yo kuza kurusura.”

Stella avuga ko ashaka gukora ibi biganiro nk’umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Tourism, ushaka guteza imbere Igihugu cye, mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byanatumye ashyiraho uyu muyoboro, ari inshuti ye yo muri Netherland yamubwiye ko ari ubwa mbere yumvise u Rwanda.

Ati “Byarambabaje kumva umuntu wo muri Netherland ambwira ko atazi u Rwanda, akambwira ko ari ubwa mbere yumvise icyo gihugu.”

Yavuze ko ibiganiro bye azabitangirira muri Kigali, akomereza i Gisenyi mu Karere ka Rubavu n’ahandi.

Uyu mukobwa avuga ko yatekereje no gukora ibiganiro by’ubwiza, nyuma y’amashusho anyuranye yifataga asigwa ibirungo by’ubwiza inshuti ze zikabikunda, bituma atekereza kubikora mu buryo bw’umwuga akabisangiza abandi.

Ati “Hari n’inama mba numva natanga ku rubyiruko bitewe n’igihe turimo, nkumva nabasangiza na bimwe mu bumenyi mfite bwo gukora ‘make up’, guteka n’ibindi.”

Murekatete Stella Matutina, ari mu banyeshuri baherutse gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho yigaga mu kigo cy’amashuri cya Remera Martyrs.

Uyu mukobwa mu matora yo kuri internet mu irushanwa Miss Global Beauty Rwanda 2021 yagiye aza imbere y’abandi, kugeza ubwo yegukana ikamba Miss Tourism World Rwanda.

Mu byumweru bibiri, Miss Stella Matutina araba atangije ibiganiro ku guteka, gusiga ibirungo by’ubwiza no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda  Stella azajya akora ibi biganiro mu minsi isanzwe no muri "Weekend" Stella anafite gahunda yo kujya ahugura urubyiruko mu bintu bitandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INTEGUZA Y’IBIGANIRO MISS TELLA AGIYE KUJYA AKORA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND