Kigali

Vestine na Dorcas basohoye indirimbo ya mbere ‘Ibuye’ nyuma yo gusubirana na M. Irene-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/08/2021 21:20
4


Vestine na Dorcas basohoye indirimbo nshya bise 'Ibuye' isubizamo abantu ukwizera, ikaba ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ya Dawidi uburyo yishe Goliyati kandi yari umugabo usuzuguritse imbere y’uyu mugabo watitizaga amahanga.



Ibuye ni indirimbo ije nyuma ya Adonai imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri shene ya youtube ya MIE Empire yakunzwe n’abatari bake kuva ikimara gusohoka kuko ukwezi kumwe imaze isohotse imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1900.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Murindahabi Irene nyiri MIE Empire ireberera inyuma aba bahanzikazi, yavuze ko Ibuye basobanuraga ari iryo kwizera ribasha kunesha imigambi mibi ya Satani.

Vestine na Dorcas basohoye indirimbo Ibuye ryo kwizera

Yagize ati: ’’Twasobanuragamo, ni ibuye ryo kwizera ribasha kunesha imigambi mibi ya satani, ni ibuye kandi Dawidi yakoreyesheje yica Goliyati mu buryo bw’iyi minsi tuyisobanura nko kwizera".

Irene Murindahabi kandi yari aherutse kubwira abantu batandukanye kwifata amashusho bari kubyina igisirimba bashaka mu bukangurambaga yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze yise 'Ibuye' ntihagire umenya ibyo yari yashatse gusobanura.


Mu kiganiro na inyarwanda.com yagize ati "Ibuye ni injyana irimo igice cyumvikanamo igisirimba kugira ngo abantu banabanze bumve iyo ndirimbo yumvikanamo igisirimba rero nagiraga ngo abantu babanze babyine igisirimba kuko iyi ndirimbo igiye gushyira abantu mu kwizera n’ibyishimo byinshi.’’

Ibuye niyo ndirimbo ya mbere Vestine na Dorcas bakoze bari kumwe na Irene Murindahabi nyuma y’uko bamaze gusinyana amasezerano ahamye mu buryo bw’imikoranire tariki 2 Kanama 2021.


Vestine na Dorcas hamwe n'umujyanama wabo Irene Murindahabi bakimara gushyira umukono ku masezerano

MIE Empire ya Irene Murindahabi niyo yafashije aba bahanzi kazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva bagitangira kugeza abanyarwanda babamenye mu ndirimbo zakunzwe zirimo nka Nahawe Ijambo, Papa n’izindi, ubu bakaba ari bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IBUYE' YA VESTINE NA DORCAS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niwemugizi sosthene ndi Burundi mukirundo3 years ago
    Njew nukwo boguma buze. Ubumwe bagaseng cane satani ntabanyuremw nubundi
  • Batamuriza Mediatrice 3 years ago
    Vestine na dorcas ndabakunda cyane rwose kd courage pe
  • Yunvagusenga3 years ago
    Nibakomezeumurimoimanayabahaye
  • Solange nzayikorera from nyarugenge3 years ago
    Ndabakunda cyaneeeee Imana Ikomeze ibagure muribyose🙏🙏🙏🙏💓



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND