Kigali

Umukinnyi wa filime Sandra wakundanye igihe kinini na Bahati yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2021 7:45
1


Ni agahinda kadashira ku muryango, inshuti n’abavandimwe b’umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu wakundanye igihe kinini n’umuhanzi Bahati witabye Imana.



Sandra wamenyekanye muri filime zitandukanye yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021, aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe muri Kigali, aho yari amaze igihe arwariye.

Umuhanzi Bahati yanditse kuri ‘status’ ya WhatsApp ye agaragaza ko ashenguwe n’urupfu rwa Sandra. Ati “Sandra Umumararungu Perike ntacyo mfite cyo kuvuga Imana iguhe iruhuko ridashira.” Akomeza ati “Ese nk’ubu Isi iteye ite?”

Uyu muhanzi yanagaragaje amashusho y’indirimbo itsinda rya Just Family yabagamo [Bahati] ryakoreshejemo uyu mukobwa wamamaye muri sinema.

Yanagaragaje amashusho Sandra aririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Prosper Nkomezi n’abandi.

Sandra yagize izina rikomeye muri filime abicyesha filime zirimo nka ‘Kaliza’, ‘Ay’urukundo’, ‘Ruzagayura’ n’izindi. Gusa, yari amaze igihe ashyize ku ruhande ibijyanye na sinema, yiyegurira ibijyanye n’ubucuruzi.

Sandra na Bahati Makaca bakundanye igihe kinini, biyemeza no kurushinga nk’umugabo n’umugore ariko baje gutandukana buri wese aca inzira ze.

Umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu wamenyekanye muri filime zirimo ‘Kaliza’ yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri  

Bahati yashenguwe n’urupfu rwa Sandra bakundanye igihe kinini bagatandukana bitegura kurushinga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habineza arcade3 years ago
    Yehova amwakire mu mahoro





Inyarwanda BACKGROUND