Wagiye ubwirwa kenshi ko ibyiza biri imbere, ku buryo n’iyo wagira imyaka 30 cyangwa 40, ukomeza kumva ko ejo hawe ari heza, bigatuma ukomeza kuhizera. Uko imyaka ihita rero, niko ubuzima bukomeza guhinduka neza cyangwa bukangirika kuri bamwe. Muri iyi nkuru, urabonamo ko iyo wise ku buzima bwawe neza, byanga bikunze ubaho neza hagahinduka byinsh
DORE
IBINTU 5 BITERA IMBERE KURI WOWE UKO IMINSI IHITA INDI IGATAHA
1.Ibiganiro
Ubusanzwe ku myaka 20, abantu benshi batangira gushyira imbaraga mu biganiro n’abandi
bantu, n’ubwo no ku yindi myaka ari uko, ariko uko ugenda ukura ukagira imyaka irenze
20, ni nako ibintu byawe bigenda bihinduka. Muri make uzagenda ubona ko uri gutera
imbere uko iminsi izajya isimburana, uzakenera byinshi byo kuganiraho, kandi
uzahuza abantu benshi ubaganirire, uko imyaka igenda ihita niko wiga ibintu
byinshi , bikanatuma no kubiganira n’abandi bikorohera.
2.Ubuhanga
Ubu buhanga bwawe, bushobora kuba bwerekeye ubucuruzi
cyangwa ikindi. Uko imyaka ishira, niko umuntu agenda yiga ibintu byinshi
bitandukanye cyane, ku buryo nyine binagufasha mu buzima bwa buri munsi. Uko
uzagenda ukura, niko uzagenda wumva wakina imikino ukunda cyangwa wakora ibintu
wahoze wiyumvamo gukora ukiri muto.
3.Gufata
imyanzuro
Kubera ko uri mukuru, niyo mpamvu ukwiriye kujya ufata
imyanzuro myiza , utahubukiye, ugafata imyanzuro itabogamye. Nibyo rwose , uko
umuntu agenda akura muri we hiremamo ikintu cyo guha umwanya ibyo arafatira
umwanzuro ku buryo n’iyo agiye kuwufata afata umwanzuro utabogamye.
4.Ubushuti
Uku ni ukuri rusange, abantu bake nibo bamenya guha
abandi umwanya kugira ngo bakomeze gukuza ubushuti bwabo. Uko ugenda ukura, ugenda wiyaka abantu badakwiriye umwanya wawe, ukagenda wihuza n’abandi bantu
ubona ko baragufasha ndetse mukaba mwanaganira ibyubaka. Ntabwo wita kucyo kuba
wamenyekana, kubera ko wumva ko ubushuti n’abandi ari cyo kintu ukwiriye
gushyira imbere.
5.Imibonano
mpuzabitsina
Ese utunguwe no kubona aka kantu ka gatanu ku rutonde?
Wasanga utunguwe, gusa na none twese tuzi ko ku myaka 20, aribwo umuntu atangira
kujya abasha kwiyungura byinshi mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina,
kubera uko umuntu akura umubiri ugenda wakira imbaraga nshya
shya. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko uko ikiremwa muntu gikura kigera
mu busaza, ari nako ubushake bwo gutera akabariro bugenda buzimira, gusa ngo nibwo
amenya ibirenze.
Icyiza rero muri ubu buzima, iyiteho, umenye ko ubuzima
bwawe ari ingenzi cyane, wikunde, ndetse wumve ko ukomeye bihagije. Ubundi
bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore bafite imyaka 50 kuzamura, baba
bazi gukora neza imibonano mpuzabitsina kurenza abafite imyaka 20, buri muntu ku giti
cye.
Inkomoko: Content created
and supplied by: InfoLab (via Opera
News )
TANGA IGITECYEREZO