Kigali

Offsmoke watangiye umuziki ku myaka 9, yamaze gushyira hanze Album nshya ‘Demons’ ikoze mu njyana ya Trap

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/08/2021 10:56
1


Umuhanzi w’umunyarwanda uri muri bamwe bari kuzamuka neza mu muziki, Offsmoke yamaze gushyira hanze Album ya mbere yise ‘Demons’ ikoze mu njyana ya Trap ikaba yaratunganijwe n'umu Producer wo muri South Africa.



Ubusanzwe yitwa Niyonkuru Elisa, ariko izina akoresha mu muziki ni Offsmoke. Afite imyaka 23, akora injyana ya Hip Hop by’umwihariko Trap, akaba yamaze gushyira hanze Album ya mbere nyuma yo kuba umu producer afite imyaka 16.

Arasaba abakunzi b’umuziki kumushyigikira bayumva bakanayisangiza abandi ikaba yamaze kugera kuri Youtube ariko n'abakoresha izindi mbuga zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Boomplay, iTunes n’izindi, ikaba ijya hanze kuri uyu 19 Kanama 2021.

Uyu musore wavutse kuwa 03 Mutarama 1998 mu kiganiro na INYARWANDA yavuze ko yatangiye umuziki ku myaka 16 by’umwuga. Yagize ati: ”Natangiye umuziki mfite imyaka 16, gusa na mbere narawukoraga kuko nkora ku gikoresho cy’umuziki bwa mbere nari mfite imyaka 9.”

Akomeza agaragaza ko yinjira mu muziki yawugezemo aririmba ariko akanatunganya umuziki Offsmoke yagize ati: ”Mu mwaka wa 2014 ni bwo ninjiye mu gakino nangira nk'umu Producer muri Studio nashinze ya Niel Records benshi bamenya nka Niel Pro.”

Nk'uko akomeza abisobanura yatwawe no gukorera indirimbo abandi we ntiyabyinjiramo yagize ati:”Nakunze gukorera indirimbo abandi nkumva ari byo binejeje mu mwaka wa 2015 ni bwo naje kugazwa n’urukundo rwa Trap.”

Yongeraho kandi kugaragaza ko yahise muri uwo mwaka atangira kwinjira mu gusubiramo indirimbo z’abaraperi bo muri Amerika agira ati:”Muri uwo mwaka ni nabwo natangiye kujya nsubiramo indirimbo z’abahanzi bari bagezweho barimo Eminem, Acehood, Rick Ross na Asap Rocky aba nyumvise bakishima cyane.”

Offsmoke agaruka ku mwaka yatangiriye gukora indirimbo zo ku giti cye agira ati:”Mu mwaka wa 2018 natangiye gukora indirimbo zanjye bwite zirimo iyitwa No Lies, Lamborghini love, Gold Digger, Casket, Triple Stripping n’izindi.”

Agaragaza ko inyota yo gushaka amafaranaga yatumye asubika nyamara akaza gusubukurwa kuwa 31 Gicurasi ashyira hanze EP y’indirimbo 6. Kwibanda ku gukoresha ururimi rw’icyongereza bikaba byarafunguriye amarembo uyu muhanzi ugaragaza ko amaze gukorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu benshi.

Agira ati:”Kubera nkunda gukoresha ururimi rw’icyongereza byatumye menyana n’abahanzi bo hanze barimo Charizzy wo muri South Africa twakoranye iyitwa in My Bed, Aqua Gang wo muri Zimbabwe twakoranye iyitwa Digits na Simu Imezima nakoranye n’umunya Tanzania witwa Treasure Tyler.”

Inzozi za Offsmoke wamaze gushyira hanze Album yise ‘Demons’ akaba ari ukugeza injyana ya Hip Hop y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga kandi hamwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda yizera ko azazikabya.

KANDA HANO WUMVE ALBUM YA OFFSMOKE YISE 'DEMONS'

Offsmoke ku myaka 23 yashyize hanze Album ya mbere yise 'Demons'
Nyuma ya Album nshya yashyize hanze arasaba abantu kumushyigikira bakora Subscribe kuri Youtube Channel yeAbakunzi b'umuziki nyarwanda bakoresha Boomplay, iTune, Apple music, Spotify n'izindi Album ya Offsmoke irara ibagezeho kuri uyu wa 19 Kanama 2021

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA OFFSMOKE YITWA BELIEVE IT YAKORANYE NA SAVE MIRROR









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ok3 years ago
    He is a genius. So talented





Inyarwanda BACKGROUND