RFL
Kigali

#VisitRwanda: U Rwanda rwongereye amasezerano y’ubufatanye na Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/08/2021 14:02
0


Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere "RDB" cyemeje ko cyamaze kongera amasezerano y’ubufatanye y’igihe kirekire n’ikipe ya Arsenal muri gahunda yo gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ nyuma y’imyaka itatu batangiye gukorana bigatanga umusaruro.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, nibwo RDB yatangaje ko yongereye amasezerano y’ubufatanye na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter, RDB yagize iti: ”Nyuma y’inkuru zitandukanye z’ibihuha zavuzwe ku masezerano y'ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ‘RDB’ kirabamenyesha ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire n’ikipe ya Arsenal kandi yatanze umusaruro, mu 2019, RDB yanzuye kongera amasezerano yasinywe tariki ya 14 Gicurasi 2021”.

RDB ikomeza ivuga ko biteze ko kongera amasezerano bizazamura umusaruro ku bukungu bw’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo, kuruta uwabonetse mu myaka itatu ishize.

Iki kigo cyatangaje ko mu mwaka wa mbere gikorana na Arsenal, ubukerarugendo mu Rwanda bwazamutseho 17%, amafaranga yinjiye mu 2019 yiyongereyeho Miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika ugereranyije n’ayinjiye mu 2018, Abasura u Rwanda baturutse i Burayi biyongereyeho 22%, mu gihe abaturutse muri UK biyongereyeho 17%.

Ubu bufatanye kandi buzakomeza guteza imbere mupira w’amaguru mu Rwanda, harimo no guhugura abatoza mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo n’abagore.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka itatu ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n’abagera kuri miliyoni 75.

Kuva mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w’ikipe y’abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, bose baje mu Rwanda.

Muri ubu bufatanye kandi, abatoza babiri b’Ingimbi za Arsenal FC, Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w’Amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na Kerry Green, bahugura ab’Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk’uwo iyi kipe ikina.

Muri Mata, abakinnyi ba Arsenal bifanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iyi kipe iherutse kugaragaza ko yari inyuma ya Patriots BBC yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye muri Kigali Arenal muri Gicurasi.

Arsenal yatangiye nabi umwaka w’imikino wa 2021/22 itsindwa na Brentford ibitego 2-0 mu mukino ufungura Premier League y’uyu mwaka wabaye mu cyume gishize.

U Rwanda na Arsenal bongereye amasezerano y'imyaka 4 y'ubufatanye

Arsenal yatangiye kwamamaza u Rwanda mu 2018 binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND