RFL
Kigali

Imodoka nshya yaguze, ibyo kuba yari yambaye ikote n’ishati asanzwe ajyana mu kazi: Babou yatangaje byinshi ku bukwe bwa Nkusi Arthur

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/08/2021 22:34
0


Umunyarwenya uri mu bakomeye mu Rwanda, Babou wemeza ko ari mubyara wa Fiona, yatangaje byinshi ku bukwe bwa Nkusi Arthur, yongeraho ko amakuru afite ari uko ubukwe bwazanye n’imodoka nshya ndetse agira n’icyo avuga ku ikote n’ishati Nkusi Arthur yaserukanye mu bukwe.



Babou umenyerewe mu bitaramo bitandukanye by’urwenya, mu gutunganya umuziki no kwandika, wemeza ko kandi yaje gusanga afitanye isano na Fiona, n’ubwo atabashije kwitabira ubukwe bwabo, yatangaje byinshi ku bukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Fiona Muthoni Naringwa.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Babou yatangiye avuga ko mbere y’uko ubukwe bwa Nkusi Arthur bujya kuba bari kumwe agira ati: “Mbere y’uko akora ubukwe twari  kumwe kimwe  na Michael n’uwitwa Jerome, n’ubwo ntabashije kujya mu bukwe ariko Fiona ni mubyara wanjye.”

Akomeza atsindagira ibyo kuba mubyara wa Fiona agira ati: “Ni ukuri ni mubyara wanjye, ibaze ko ntabihisemo ntanabigizemo uruhare ariko twaje gusanga dufitanye isano, rero ni umuryango. Sinabashije kujyayo bitewe kandi n’ibihe turimo ariko nzakomeza kubaba hafi kandi ndabishimiye cyane.”

Babou, kubijyanye no kuba yaba yarabashije kubona amafoto dore ko kugeza n’ubu atagaragara hanze, yagize ati: “Byabaye ibintu bikaze nanjye byangezeho sindayabona, gusa abantu bambwiye ko bwari ubukwe bwiza cyane ndetse ngo yaguze n’imodoka nshya.”


Yongeraho ati:”Gusa nkeneye kuyibona niba yaba yarazanye n’ubukwe.” Ku kibazo cyo kuba Nkusi Arthur yaba yaraserukanye mu bukwe ikote ry’icyatsi asanzwe yambara mu kazi kimwe n’ishati yasubije agira ati: “Ikote ry’icyatsi.”

Amaze guseka ati: “Ariko na none bivuze ko ariwe wiyambika. Areba mu kabati k’imyenda urumva ko atari babandi bambikwa n’abandi bantu.” Yongeraho ko ariko nibongera guhura kiri mu bibazo azamubaza.

Ku kuba Nkusi yaba nawe yari ari muri wa mujyo wa ya mvugo y’iyi minsi y’uko “ntagikwe”, yasubije agira ati: “Njye Nkusi Arthur muzi mu buzima busanzwe uvanyemo ibintu bya radiyo, Fiona bamaranye igihe kinini cyane, rero umuntu uzi Arthur n’igihe abantu bari bazi ko nta mukunzi; yari kumwe na Fiona bityo n’iyo twakumva abivuga twabaga tuzi ko ari imikino.”

Babou akomeza agira ati: “Ku bantu bamuzi bari bazi ko Fiona ahari bityo rero ikibazo cyari wowe ni ryari? Kuko nyine bo ntibifuzaga ko abantu bamenya ibyabo ku mbuga nkoranyambaga, bahisemo inzira y’ibanga kandi ni ikintu cyiza.”Aha ni mu mwaka wa 2015 Babou ku rubyiniro rumwe na Nkusi ArthurUbukwe bwa Nkusi Arthur na Miss Fiona Muthoni bwabaye kuwa 14 Kama 2021 buhuriranye n'umunsi w'isabukuru y'amavuko ya Fiona, ziba inzozi uyu mukobwa yakabije nk’uko yahoze abirotaGufata ifoto kubantu bitabiriye ubu bukwe ni ikintu cyaziraga n’ubwo nk’iyi ari uwarenze kumabwiriza akayifatira kure. Iri kote rero Nkusi Arthur yambaye rikaba risa n’iryo yari asanzwe ajyana mu kaziAha hari mbere Nkusi Arthur yambaye ikote bisa nk’aho ari naryo yari yambaye ku munsi w'ubukweMu kiganiro na mubyara wa Fiona, Babou, yavuze ko yumvise ko ubukwe bwa Nkusi bwaba busize aguze n'imodoka nshya

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND