RFL
Kigali

Yahisemo kwiga ubwubatsi atera ikirenge mu cya Se! Davis yahishuye ibitaramenyekane kuri we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2024 11:42
0


Umuhanzi Icyishaka Davis wamenye nka Davis D yatangaje ko atangira urugendo rw'umuziki umuryango we utahise ubyumva, ariko kandi ntibamurwanyije kuko bamusabaga kubanza gusoza amasomo mbere y'uko yiyegurira umuziki nk'akazi ke ka buri munsi.



Uyu muhanzi ubu arizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki. Ariko yabanjirijwe n'indirimbo zirenga esheshatu yashyize hanze zitakunzwe ku kigero yashakaga, byatumye arushaho gushora imari ifatika mu bikorwa bye.

Muri iki gihe ari kwitegura kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki mu gitaramo azakora tariki 29 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yabwiye InyaRwanda ko atangira umuziki yabwiye Se aho ashaka kuganisha ubuzima bwe n'ibyo ashaka gukora, ariko umubyeyi we amusaba kubanza gusoza amasomo ye.

Nubwo yamubwiraga ibi ariko, uyu muhanzi yasabwaga kwiga byinshi bijyanye n'umuziki, birimo nko kumara igihe kinini muri studio, kumenyerana n'abandi bahanzi ndetse na ba Producer byatumye rimwe na rimwe Se atekereza ko 'umwana we azava mu ishuri'.

Ati "Rimwe na rimwe iyo muzehe yamburaga yahitaga ahamagara Producer T-Brown wankoreraga, akamubwira ati Davis ari gufata umwanya munini mu muziki kandi nshaka ko yiga. Kuko njyewe ntabwo nanze kumushyigikira, kuko ibi ari gukora niyiga azabikora neza."

Uyu musore asobanura ko muri kiriya gihe, Se yashakaga ko yiga amasomo ya 'Biologie' mu mashuri yisumbuye ariko 'njye nashakaga kwiga ibijyanye n'ubwubatsi'.    

Avuga ko yiyumvaga gushushanya no guhanga ibintu bishya binyuze mu kubigaragaza ku rupapuro yifashishije akaboko. Ikirenze kuri ibyo kandi yatekerezaga gutera ikirenge mu cya Se kuko nawe yakoze imirimo nk'iyo.

Ati "Nabazaga Papa nti kuki udashaka ko njya mu byo wakoze kandi narabonye byaratanze umusaruro."

Yavuze ko kiriya gihe Se yamusabaga kwiga amasomo ajyanye n'ubuganga ahanini bitewe nuuko 'byari ibintu bigezweho muri kiriya gihe'. Ati "Yagerageje kubinyumvisha biranga."

Davis D avuga ko muri kiriya yemeranyije na Se kwiga ibijyanye n'ubwubatsi mu gihe cy'imyaka itatu. Ndetse avuga ko muri biriya bihe byose yakurikiranaga amasomo ye ari nako akora umuziki.

Yavuze ko atigeze acikiriza amasomo ye, ariko kandi yagiye ahindura ibigo 'bitewe n'umuziki'. Avuga ko atigeze akomeza kwiga Kaminuza 'kubera ko yaje isanga maze gukora ku mafaranga'. Ati "Twiga kugira ngo dukore ku mafaranga."

Uyu muhanzi yasobanuye gukora umuziki ari impano akura mu muryango we uhereye kuri Sekuru kugeza ku babyeyi be. Asobanura ko umuziki kenshi ukunze kugendana n'itorero ababyeyi basengeramo, aho usanga umwana akurira muri korali, rimwe na rimwe bikarangira akoze umuziki mu buryo bw'umwuga.


Davis D yatangaje ko yahisemo kwiga ibijyanye n’ubwubatsi kubera ko yashakaga gutera ikirenge mu cya Se


Davis D yavuze ko Se yashakaga ko yiga ibijyanye na ‘Biologie’ ariwe akiyumvamo umuziki cyane


Davis D yavuze ko kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki ari kimwe mu byo yifuzaga mu rugendo rwe rw’umuziki 


Davis D yahishuye ko yahisemo kwiga ubwubatsi atera ikirenge mu cya Se



Davis D aherutse gutangaza Nasty C wo muri Afurika y'Epfo nk'umuhanzi mukuru mu gitaramo cye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DAVIS D

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND