Kigali
-->

Tokyo 2020: Amerika iyoboye ibindi bihugu mu kwegukana imidali myinshi mu mikino Olempike

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2021 11:39
0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cya mbere cyegukanye imidali myinshi mu mikino Olempike 2020 yabereye i Tokyo mu Buyapani muri iyi mpeshyi ndetse inashyiraho agahigo ko kuba mu bihugu bimaze kwegukana imidali myinshi mu mikino Olempike.



Ku Cyumweru tariki ya 08 Kanama 2021, nibwo i Tokyo habereye ibirori byo gusoza imikino Olempike yari imaze iminsi 16 rihabera, ryari ryitabiriowe n’abakinnyi 11000, mu mikino 33 itandukanye..

Iyi mikino yagaragayemo gutungurana yarangiye Leta zunze ubumwe za Amerika yegukanye imidali myinshi kurusha ibindi bihugu bituma inaza mu bihugu bimaze kwegukana imidali myinshi muri iyi mikino.

Amerika ibifashijwe n’abakinnyi batandukanye barimo Sunisa Lee, Caeleb Dressel, Katie Ledecky, April Ross na Alix Klineman ndetse n’abandi batandukanye, bafashije iki gihugu kwegukana imidali 113 muri rusange, irimo 39 ya Zahabu, 41 ya Silver na 33 ya Bronze.

Nicyo gihugu cyegukanye imidali myinshi mu irushanwa ry’uyu mwaka ndetse ni nacyo gihugu cyegukanye imidali ya zahabu myinshi.

Muri rusange Amerika imaze kwegukana imidali ya zahabu 1,061 mu mikino Olempike, biyishyira mu bihugu bimaze kwegukana imidali myinshi mu mateka y’iyi mikino, u Bushinwa bumaze kwegukana imidali ya zahabu 1022.

CNN yatangaje ko Amerika iri mu bihugu bimaze kwegukana imidali myinshi mu7 mikino Olempike hamwe n’ibindi bihugu birimo Brazil, Chinese Taipei, Italy, Japan, Netherlands, New Zealand, Chinese Taipei na Turkey.

U Bushinwa bwasoje ku mwanya wa kabiri mu bihugu byegukanye imidali myinshi mu mikino Olempe 2020, aho bwegukanye imidali 88 irimo 38 ya zahabu, bukurikirwa n’u Burusiya bwegukanye imidali 71, u Bwongereza bwegukanye imidali 65 mu gihe u Buyapani bwakiriy iyi mikino bwegukanye imidali 58.

urkmenistan, San Marino na Burkina Faso nibyo bihugu byegukanye umudali wa mbere mu mikino Olempike, mu gihe muri rusange ibihugu 94 byegukanye umudali muri iyi mikino.

Umunya Brisbane umenyerewe mu mukino wo koga, Emma McKeon, niwe wegukanye imidali myinshi, aho yegukanye Irindwi, akurikirwa n’Umunyamerika, Caeleb Dressel, umenyerewe mu mukino wo koga, akaba yaregukanye imidali Itanu.

Amerika niyo yegukanye imidali myinshi mikino Olempike 2020

Emma McKeon ni we wegukanye imidali myinshi mu mikino Olempike 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND