RFL
Kigali

Perezida Museveni yashimiye Chemutai wegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike y’i Tokyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/08/2021 17:58
0


Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yashimiye Peruth Chemutai wabaye umugandakazi wa mbere utsindiye umudali wa zahabu mu mikino olempike mu gusiganwa metero 3000 basimbuka imitego (steeplechase) avuga ko ahesheje ishema igihugu cyose n’aho akomoka.



Ku munsi wa 12 w’imikino Olempike ikomeje kubera i Tokyo mu Buyapani, Umugandekazi Chemutai yakoze amateka, ubwo yegukanaga umudali wa zahabu, aba uwa mbere ubikoze muri icyo gihugu, bituma na Perezida Museveni agaragaza amarangamutima yatewe n’iyi ntsinzi.

Chemutai yahanganye bikomeye n’umunyamerikakazi Frerichs n’umunya-Kenyakazi Hyvin Kiyeng bamukurikiye, ariko birangira abagaritse aba uwa mbere.

Perezida Museveni usanzwe ashyigikira cyane abakinnyi ba Uganda, anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Chemutai avuga ko ari ishema ry’Igihugu kwegukana umudali wa Zahabu mu mikino nk’iyi.

Yagize ati "Ndashimira cyane Peruth Chamutai wegukanye umudali wa zahabu mu kwiruka metero 3000 basimbuka imitego [steeplechase] mu mikino Olempike iri kubera i Tokyo, akaba yanabaye Umugande kazi wa mbere ubigezeho. Igihugu cya Uganda gitewe ishema nawe Kongoi!

Uyu mukobwa w’imyaka 22, yasoje iri siganwa akoresheje iminota 9 n’isegonda rimwe n’ibice 45.

Undi munya Uganda Winnie Nanyondo ndetse n’Umunyakenyakazi Faith Kipyegon bashoboye kubona itike yo kugera ku mukino wa nyuma gusiganwa kwiruka muri metero 1500 uzakinwa kuwa Gatanu saa 14:50.

Mu kwiruka metero 800, bumunya Kenya witwa Emmanuel Kipkurui Korir niwe wegukanye Umudali wa zahabu akoresheje umunota umwe, amasegonda 45 n’ibyijana 06, mu gihe mugenzi we nawe w’Umunya Kenya Rotich yamukurikiye yegukana Silver, Dobek wo muri Poland yegukana umudali wa Bronze.

Magingo aya u Bushinwa burayoboye ku rutonde rw’ibihugu bimaze kwegukana imidali myinshi ya zahabu kuko rufite 32, silver 22 na Bronze 16 mu gihe Amerika nubwo ariyo ifite imidali myinshi yose hamwe uyiteranyije, gusa ifite iya zahabu 25, silver 31 na Bronze 23.

Peruth yakoze amateka akomeye yegukana umudali wa Zahabu mu mikino Olempike

Ibyishimo byari byose kuri Peruth wegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike

Perezida Museveni yashimishijwe cyane n'intsinzi ya Peruth





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND