RFL
Kigali

Amarangamutima ya Platini wemejwe bidasubirwaho nk’umuhanzi ugiye gukorera umuziki we muri Nigeria-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/08/2021 14:30
0


Nemeye Platini uzwi mu muziki nka Platini P yabwiye InyaRwanda.com ko gukorana n’ikigo nka One Percent Management Services ari umugisha ariko yongeraho ko ari ukubisengera bikajya no mu bikorwa umuziki nyarwanda ugakomeza kugera kure cyane hashoboka.



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Abuja mu gihugu cya Nigeria ari naho hemerejwe umuhanzi nyarwanda Platini nk’umuhanzi mushya ugiye gutangira urugendo rushya n’iyi nzu, abari batumiwe muri icyo kiganiro bahaye umugisha urugendo rwa Platini.

Nk'uko byatangajwe na Pulse Nigeria ku rukuta rwayo rwa instagram rukurikirwa n’abarenga miliyoni eshatu basobanuye ibikubiye mu masezerano Nemeye Platini yagiranye na One Percent Management Services byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru.


Ku rubuga rwa instagram rwa Pulse Nigeria ubutumwa bashyizeho buragira buti ’’Agahigo gashya k'amasezerano hamwe na one percent international management services. Umuririmbyi mpuzamahanga mu njyana ya Afropop Platini Nemeye uzwi nka Platin P yakoze agahigo ko gusinya amasezerano na One percent international management services".


Ibi byatangarijwe mu kiganiro  n'itangazamakuru mu buryo bwo kumenyekanisha iki gikorwa mpuzamahanga muri Abuja.

Uhagarariye abamukurikira abantu ibikorwa by'iyi kompanyi, bwana Mike Obienyo yasobanuye ko intego yabo ari ukuzamura iyi nzu ifasha abahanzi ndetse n'abahanzi ku rwego rwo hejuru, mu gihe yanasezeranyije gukorana na bamwe mu bafite amazina akomeye mu isi y'umuziki.

Yagize ati "Intego yacu ikomeye ni ukubaka ikiraro muri Afrika ndetse no hanze yayo binyuze mu buvumbuzi, guteza imbere imyudagaduro ndetse n'ubukerarugendo n'umuco".


Platin P uzwi cyane mu magambo agira ati "Tsinda cyangwa upfe", avuga ko umuziki ari wo umuha ibyishimo kandi yiteguye kubisakaza ku isi hose. Yasoje agira ati "Umuziki ni ibintu bwanjye, mbikora ntakurambirwa kandi ni byo bimpa ibyishimo. Niteguye guhindura isura y'umuziki ku isi yose kandi nshaka gukoresha uyu mwanya nshimira abandeberera kuba barabonye ko nkwiriye kujya muri iri tsinda".

Nyuma y’icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Abuja muri Nigeria, mu kiganiro umuhanzi Platini yahaye InyaRwanda yavuze uko yakiriye gukorana amasezerano n’ikigo mpuzamahanga cya One Perecent. Yagize ati ’’Murakoze cyane. Gukorana na One Percent management ni ikigo mpuzamahanga nizera y'uko mu gihe turi gukorana nzagera kuri byinshi, ni ukubisengera ntabe amasezerano gusa ahubwo bikaba ari ibintu bizaca mu buryo.’’

   

One Percent Management nayo yari yanditse ubutumwa busa n’ubwa Pulse yemeza aya makuru isobanura ibikubiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’amasezerano bagiranye n’umuhanzi Nemeye Platini.

 

Platini yiyemeje gukora amateka ku Isi mu ruhando rwa muzika

REBA HANO INDIRIMBO 'ATANSIYO' YA PLATINI P









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND