RFL
Kigali

Tokyo 2020: Mukansanga Salma yatoranyijwe mu bazasifura umukino wa nyuma mu mikino Olempike

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2021 13:38
0


Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Slma Rhadia, yatoranyijwe mu basifuzi bazayobora umukino wa nyuma mu mikino Olempike y’i Tokyo 2020, uzahuza Canada na Sweden mu cyiciro cy’abagore.



Salma azaba ari umusifuzi wa kane ku mukino wa nyuma uzahuza Canada na Sweden mu cyiciro cy’abagore uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Kanama 2021.

Salma wigeze gusifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore akaba ari nawe munyarwandakazi wari ukoze ayo mateka, yakoze andi mateka kuko ari we munyarwandakazi wa mbere wasifuye imikino Olempike.

Uyu musifuzi wifashishijwe cyane muri iyi mikino, ni na we wasifuye umukino wafunguye iri rushanwa, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze iya Chile ibitego 2-0, tariki ya 21 Nyakanga 2021.

Salma uri gusifura muri iyi mikino, yaherukaga gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

Uyu munyarwandakazi asanzwe ari mu basifuzi bahagaze neza muri Afurika aho yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n’icya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.

Mu mpera z’umwaka ushize, Salma yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.

Mukansanga Salma ari mu bazasifura umukino wa nyuma mu mikino Olempike





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND