Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Slma Rhadia, yatoranyijwe mu basifuzi bazayobora umukino wa nyuma mu mikino Olempike y’i Tokyo 2020, uzahuza Canada na Sweden mu cyiciro cy’abagore.
Salma
azaba ari umusifuzi wa kane ku mukino wa nyuma uzahuza Canada na Sweden mu
cyiciro cy’abagore uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Kanama 2021.
Salma
wigeze gusifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore akaba ari nawe
munyarwandakazi wari ukoze ayo mateka, yakoze andi mateka kuko ari we
munyarwandakazi wa mbere wasifuye imikino Olempike.
Uyu
musifuzi wifashishijwe cyane muri iyi mikino, ni na we wasifuye umukino
wafunguye iri rushanwa, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze iya Chile
ibitego 2-0, tariki ya 21 Nyakanga 2021.
Salma
uri gusifura muri iyi mikino, yaherukaga gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri
Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri
Nouvelle-Zélande.
Uyu
munyarwandakazi asanzwe ari mu basifuzi bahagaze neza muri Afurika aho yasifuye
Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n’icya Afurika
cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.
Mu
mpera z’umwaka ushize, Salma yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika,
bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.
TANGA IGITECYEREZO