RFL
Kigali

Ikimenyetso cyo kwigaragambya cyagaragaye mu mikino Olempike ya Tokyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2021 12:45
0


Umunyamerikakazi Raven Saunders ujugunya imihunda yabaye umukinnyi wa mbere muri iyi mikino olempike ya Tokyo ukoze ikimenyetso cyo kwamagana ibintu runaka ari kuri 'podium' amaze guhabwa umudali.



Kwigaragambya cyangwa kwamagana ikintu runaka ku bakinnyi begukanye imidali olempike byamenyekanye cyane mu myaka irenga 50 ishize bikozwe n'abirabura babiri bafashijwe n'umuzungu, ubwo bakoraga ikimenyetso kizwi kuruta ibindi byose muri iyi mikino cya ‘Black Power Salute’.

Ku cyumweru tariki ya 01 Kanama 2021, Saunders amaze guhabwa umudali w'umuringa (argent/silver) yakoze ikimenyetso cya X akoresheje amaboko. Yavuze ko ibyo bivuze "ihuriro ry'abantu bose bahohoterwa". Uyu mukobwa w'imyaka 25, ukundana n'abo bahuje igitsina, avuga ko ashaka kuba uwo ari we, kandi ntabyicuze.

Amategeko agenga imikino olempike abuza abakinnyi kugaragaza ibitekerezo byabo bya politiki kuri 'podium' n'aho bakinira, ariko abemerera kubivuga mu gihe baganira n'abanyamakuru muri iyi mikino. Komite mpuzamahanga y'imikino olempike ivuga ko iri gukora iperereza ku byakozwe na Saunders.

Abo byamenyekanyeho cyane bwa mbere ni Abanyamerika Tommie Smith na John Carlos, imbere yabo hari umuzungu wo muri Australia witwa Peter Norman, uko ari batatu bari begukanye imidali mu gusiganwa metero 200 mu mikino olempike mu 1968 yabereye i Mexico.

Bamaze guhabwa imidali yabo haririmbwe indirimbo y'igihugu ya Amerika, Tommie Smith na John Carlos bahise bunama byo kutayiha icyubahiro kandi bazamura akaboko gafunze igipfunsi cyambaye akarindantoki k'umukara.

Aba bagabo bamaganaga ivanguraruhu n'ubugizi bwa nabi byakorerwaga abirabura muri Amerika icyo gihe. Bamaze gukora ibyo bavugirijwe induru muri sitade ndetse bibagiraho ingaruka na nyuma. Smith yari yabaye uwa mbere, Norman wari wabaye uwa kabiri yafashije aba birabura muri iki gikorwa. Nawe byamukozeho.

Saunders yakoze ikimenyetso cyo kwigaragambya mu mikino Olempike

Mu myaka 50 ishize muri Mexico niho hakorewe ikimenyetso cy'imyigaragambyo mu mikino Olempike cyamamaye kurusha ibindi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND